Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyamasheke: Abacuruzi barinubira abanyarusizi batuma igiciro cy’isambaza kizamuka - FLASH RADIO&TV

Nyamasheke: Abacuruzi barinubira abanyarusizi batuma igiciro cy’isambaza kizamuka

Bamwe mu bacuruzi b’isambaza mu Karere ka Nyamasheke, barinubira igiciro cy’isambaza cyizamuka giturutse ku kuba hari abaturuka i Rusizi bakaza kuzigura.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ngoma, mu Murenge wa Bushekeri, aragaragaza ko baturiye ikiyaga cya Kivu, ariko batarya ku isambaza.

Ibi avuga, abazicuruza bavuga ko bituruka ku kuba hari abacuruzi baturuka i Rusizi bakaza kuzigura kandi bo bibumbiye muri Koperative.

Umwe yagize ati “Ni ukuvuga ngo inaha umuturage yaramenyereye ko nabona amafaranga 500 ariburarire isambaza, nabona 300 ariburye indugu. Ni ukuvuga ngo noneho na wa musaruro mucye ubashije kuboneka, nawo haraza abanyarusizi  hakaza abandi bantu bo mu zindi ntara za kure, noneho bagapandisha ibiciro byaza sambaza. Ariko na wa muturage yakabonye uburyo arya ku mafaranga macye afite nk’uko byari bisanzwe.”

Undi yungamo ati “Tukaba dufite imbogamizi. Ibi bitara ubona byakabaye byuzeyeho isambaza, ariko abantu barava i Rusizi bitewe n’isoko iwabo bafite bakagura za sambaza. Bamara kuzigura bagasiga nk’abantu bashyizeho igiciro, twe twagura kuri cya giciro bo baguzeho, ntitubone aho tujyana za sambaza.”

Umuyobozi wa Koperative turwanye inzara Murwanda, Modeste Zigirumugabe, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, kugira icyo bukora kuri iki kibazo.

Ati “Akarere gakwiye gushyira ubu bucuruzi ku murongo, hagashyirwaho ubuhunikiro bwazo kuburyo wa muturage atazabura isambaza, ijyanye n’amafaranga afite.”

Aba bacuruzi bavuga ko mu gihe gishize ikiro cy’isambaza mbisi bakiranguraga 2000Frw none kiri ku 2.500Frw.

Sitio Ndoli