Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Huye: Batandatu bafunzwe bacyekwaho ibyaha bifitanye isano n’abantu bagwiriwe n’ikirombe - FLASH RADIO&TV

Huye: Batandatu bafunzwe bacyekwaho ibyaha bifitanye isano n’abantu bagwiriwe n’ikirombe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kugeza ubu bataraboneka aho baguye.

Abatawe muri yombi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba mu karere ka Huye wahoze ayobora umurenge wa Kinazi muri aka karere ka Huye witwa Uwamariya Jacqueline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahana witwa Nkurunziza Gilbert.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye mu mujyi wa Kigali.