Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsindira Kirehe iwayo(amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutsinda ikipe ya Kirehe ibitego 4 ku busa, mu mukino w’umunsi wa 29 waberaga i Nyakarambi mu Burasiraziba bw’u Rwanda.

Ni igikombe cyayo cya 9 itwaye, mu gihe shampiyona ibura umunsi umwe ngo irangire. Rayon Sports yasabwaga intsinzi gusa, yanarumbukiwe n’ibitego cyane ko Jules Ulimwengu yatsinze ibitego 2 na Michael Sarpong agatsinda 2, biba 4 ku busa bwa Kirehe.

Abakinnyi bazamuye umutoza wabo, Robertinho mu kirere bishimira igikombe abahesheje.

Uku gutsindwa, kwarushije gushyira iyi kipe y’i Nyakarambi habi, bishobora no gutuma imanuka mu cyiciro cya 2 cyane ko ubu ari iya 15 n’amanota 27.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 69, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 62, gusa APR ikaba isigaje imikino 2 mu gihe Rayon Sports isigaje umukino umwe ngo shampiyona irangire.

Urutonde rw’abafite ibitego byinshi, rukomeje kuyoborwa na rutahizamu wa Rayon Sport Jules Ulimwengu, aho ubu yujuje ibitego 19 akaba akurikiwe na Michael Sarpong ufite 16.

Uko indi mikino y’umunsi wa 29 yagenze:

AS Kigali 2-2 Police FC

Musanze FC1-1 Bugesera FC

Gicumbi 4-2 Muhanga

Etincelles 0-1 Mukura

Jules Olimwengu na Michael Sarpong nibo batsindiye Rayon Sport
Umuzamu wa Kirehe ahatanye na Sarpong
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 4
Abakinnyi bateruye umutoza bamuterera mu kirere

Photo: IGIHE

Leave a Reply