Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa kwaka ruswa abaturage - FLASH RADIO&TV

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze barashinjwa kwaka ruswa abaturage

Bamwe mu baturage bo mu bice by’icyaro mu Karere ka Bugesera, baravuga ko bakomeje gusubizwa inyuma na bamwe mubayobozi b’inzego zibanze babima serivisi bakwiye kuko batabahaye ruswa.

Aba baturage nabo mu Murenge wa Musenyi ndetse nabo mu Murenge wa Mayange.

Mu kurebesha amaso babayeho bashabika  kugira ngo babone ibibatunga, abandi kugira ngo babeho bisaba Leta kubaba hafi kuko nta bushobozi bafite.

Aba baravuga uko bibagendekera mu kwimwa serivisi no kwamburwa inka kuko batagize icyo baha inzego z’ibanze.

Umwe ati “Uko ikibazo cyacu giteye, uba uri umuturage udafiote ubushobozi bwo kuba wahabwa inka bakaza bakakwaka ruswa, mu gihe baba babona ko uyikwiriye ya ruswa iyo utayibonye bayiha (inka) wa wundi wayitanze(ruswa).Ubwo ukaba ubuze inka gutyo.”

Undi ati “Uritura baraguhaye gira inka, wamara kwitura bakayiha umuntu, noneho na njye ya yindi isigaye  kubera bwa bukene wenda yaramuka ibyaye, nashora iyayo ntagize icyo mbaha na ya yindi nyina bakaza bakayitwara. Ubwo aho umuntu ntaba arenganye?”


Kubera iki kibazo cyo muri iyi Mirenge 2 Musenyi na Mayange cyo kwaka abaturage ruswa, mu mvugo y’aba baturage baravuga ko bagirwaho ingaruka zikomeye kuko bibadindiza mu itera mbere ryabo.

Umwe ati “Niba aje nkamuha 10.000 Frw cyangwa 15.000Frw ubwo nta mabati yari arimo?”

Mugenzi we ati “Nonese niba wari kubonaifumbire, hari iyo uba ukibonye ushaka gukora ngo witeze imbere?”


Mu gushaka kumenya uko iki kibazo kizashakirwa igisubizo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, bwana Gasirabo Gaspard, avuga ko iki kibazo agiye kugihagurikira.

Ati “Ibyo turahangana nabyo.Turareba amakuru uko ateyekandi dufite inzira nyinshi zo kubikurikirana tukabimenya, ariko tubibonere n’igisubizo kihuse pee. Ahantu haba hari ruswa kiba ari ikibazo kibi cyane, kimunga ibintu byose, ubuzima bw’abantu. Ubwo uwo twabisangaho wese birumvikana ko yahanwa binakomeye.”


Ku ruhande rwa Mayange ho ntitwabashije kubona umuyobozi.

Igikorwa cyo kwaka Ruswa iyo urebye usanga atari umwihariko wa Mayange na Musenyi gusa, kuko nabo muri mwogo na Ruhuha bakunze gutunga urutoki inzego z’ibanze mu kubazengereza bakwa ruswa.

Akarere ka Bugesera kakaba kari muri gahunda yo gushyashyanira umuturage, icyakora ruswa  ishobora kuzaba inzitizi yo kugera ku ntego inzego zo hejuru ziyemeje mu gihe batafatiranwa.


Ali Gilbert Dunia