IRAN:IGITERO CY’AMERIKA CYAHITANYE GEN MAJ. KHADEMI WARI USHINZWE UBUTASI.

Gen Maj. Majid Khademi, wari umuyobozi w’ubutasi mu gisirikare cya Iran (IRGC), yishwe mu gitondo cyo ku wa mbere mu gitero cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Israel.

Iran mu itangazo yashyize hanze yemeje ko yapfuye, ivuga ko ari “igitero cy’abanzi” (USA na Israel).mu bitero byagabwe cyane cyane mu murwa mukuru Tehran, aho harashwe ibisasu byinshi muri iki gitondo.

Khademi yari umwe mu bayobozi bakomeye cyane mu rwego rw’umutekano n’ubutasi bwa Iran, afite uburambe bw’imyaka myinshi muri izo nzego.

Khademi yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Mohammad Kazemi nawe wishwe n’ibitero bya Israel ku wa 15 Kamena 2025 mu mirwano y’iminsi 12 yari imaze iminsi ihanganishije ibi bihugu.