Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri police y’u Rwanda buvuga ko gushyiraho ibihano ku bagenzi bakora amakosa mu muhanda bishobora kugabanya amakosa akorwa n’abanyamaguru mu gihe imyumvire yaba idahindutse.
Ni mu gihe bamwe mu batwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali,bavuga ko akenshi impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abanyamaguru,bagasaba ko mbere yo kubahana hajya habanza kurebwa uwakoze ikosa kandi hakanabaho ubukangurambaga ku banyamaguru.
Nubwo mu muhanda hakunze kuba impanuka, hanyuma hagahanwa utwaye ikinyabiziga. Bamwe muri bo, bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na Flash, bavuga ko ahanini atari bo baziteza, ahubwo ari abanyamaguru batamenya gukoresha neza umuhanda.
Bagasaba ko mbere yo kubahana hakwiye kugenzurwa uri mu makosa akaba ari we uhanwa ,kandi ko n’abanyamaguru bakwiye kwigishwa amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa police ushinzwe ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Emmanuel KAYIGI, avuga ko abanyamaguru nabo ari abantu,kandi ko gushyiraho ibihano bishobora kugabanya,ariko bidashobora gukuraho amakosa akorwa n’abanyamaguru, mu gihe imyumvire yaba idahindutse. Asaba buri wese ukoresha umuhanda kuzamura imyumvire, kugira ngo bigabanye ingaruka zituruka mu gukoresha nabi umuhanda, zirimo impanuka zishobora no gutwara ubuzima bw’abantu.
Nk’uko imibare ya Polisi y’u Rwanda n’inyigo zinyuranye zikomeza kubigaragaza abanyamaguru bafite uruhare rukomeye mu mpanuka zo mu muhanda, kandi ni bamwe mu bakunze guhura n’ingaruka zikomeye z’izo mpanuka zirimo gukomereka cyangwa gupfa.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, hirya no hino mu gihugu habaye impanuka 22,509 zahitanye ubuzima bw’abantu 1470 biganjemo abanyamaguru kuko bagize 34% by’abo zahitanye. Abandi ni abatwara abagenzi kuri moto bangana na 27%, abatwara amagare 23%. Ndetse yagaragaje ko izamuka ryazo rikabije, aho umubare w’impanuka wavuye ku 8,660 mu mwaka wa 2022 ukagera ku 10,320 mu mwaka wa 2025.

