Libreville: Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ingoro y’inama ya Gabon

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Nsengiyumva, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Inama ya Libreville mu gihugu cya Gabon.

Perezida wa Gabon niwe wayoboye uwo muhango

Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, watahaga ku mugaragaro inyubako nshya yubatswe igamije kwakira inama n’ibikorwa bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga, bikazafasha Gabon kurushaho kwagura ubushobozi bwayo mu kwakira inama zikomeye.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yageze Libreville kuwa gatandatu aho yagiye ahagarariye Perezida Paul Kagame, ni mugihe kandi n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma nabo bari bitabiriye.

Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bari babucyereye

Byitezwe ko iyi ngoro izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), bikazongerera igihugu inyungu zituruka ku bagisura baturutse hirya no hino ku isi.