Tariki 2 Ukuboza mu 1998, mu ishyamba rya Linton muri Leta ya Victoria, batanu mu bakozi batari benshi, baburiye ubuzima bwabo mu murongo w’akazi, ibyateye abatuye Isi gutekereza ukohashyirwaho umunsi mpuzamahanga wahariwe abashinzwe kuzinya ingongi y’umuriro. Ikaze
Buri mwaka tariki ya 4 Gicurasi, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abashinzwe kuzinya ingongi y’umuriro “International Firefighters’ Day”, umunsi ugamije guha icyubahiro abagira ubutwari bwo kurwanya inkongi z’umuriro no kurengera ubuzima bw’abantu n’ibyabo. akenshi bakabikora bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
ESE UYU MUNSI UKOMOKA KU KI?
Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1999, ukomoka ku mpanuka ikomeye yabereye muri Australia, aho abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro batanu bapfiriye mu kazi. Iyi mpanuka yabaye ku wa 2 Ukuboza 1998, mu ishyamba rya Linton, muri Leta ya Victoria, igihe bari mu gikorwa cyo kuzimya inkongi yatewe n’ubushyuhe bukabije n’umuyaga mwinshi.
Urupfu rw’abo bashinzwe kuzimya umuriro rwakoze ku mitima ya benshi ku Isi, bituma abaturage n’inzego zitandukanye batangira igitekerezo cyo gushyiraho umunsi wihariye wo kubibuka no gushimira abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro ku ruhare rwabo rukomeye.
Tariki ya 4 Gicurasi yatoranyijwe kuko ihura n’umunsi w’iyibukwa rya Saint Florian, ufatwa nk’umurinzi w’abashinzwe kuzimya umuriro mu mateka ya gikristo.
Abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bafite uruhare rukomeye mu kurengera:
Ubuzima bw’abantu, imitungo yabo ndetse n’ibidukikije.
Nk’uko imibare itandukanye ibigaragaza, buri mwaka ku Isi habaho inkongi z’umuriro zitabarika aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine, habarurwa inkongi zisaga miliyoni 1.3 buri mwaka
Izi nkongi zituma abantu basaga 3,000 bapfa, abandi barenga 15,000 bagakomereka. Mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, imibare irushaho kwiyongera kubera ibikoresho bidahagije
Abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, sibyo bakora gusa, ahubwo banagira uruhare mu gutabara mu mpanuka zo mu muhanda, imyuzure, imitingito y’Isi ndetse n’ibindi byago byihutirwa.
Imibereho n’ibibazo bahura nabyo
Nubwo akazi kabo ari ingenzi, abashinzwe kuzimya umuriro bahura n’ibibazo bikomeye:
Gukora amasaha menshi kandi y’igitutu, guhura n’imyotsi n’imyuka yangiza ubuzima,
ihungabana ryo mu mutwe (trauma) bitewe n’ibyo babona mu kazi n’ibindi………..
Ubushakashatsi bwerekanye ko abashinzwe kuzimya umuriro bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’ubuhumekero ndetse n’iz’umutima ugereranyije n’abandi bakozi.
Uko bihagaze mu Rwanda
Mu Rwanda, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi (Fire and Rescue Brigade) rikomeje guteza imbere ubushobozi bwo guhangana n’inkongi. Nubwo hakiri imbogamizi zijyanye n’ubwinshi bw’ibikoresho n’ubumenyi bw’abaturage, hari intambwe igenda iterwa:
Kongera imodoka zizimya umuriro,gutoza abakozi,gukangurira abaturage kwirinda inkongi mu ngo no mu kazi.

