Perezida Kagame mu bategerejwe i Nairobi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu gihugu cya Kenya aho yitabira inama mpuzamahanga ya “Africa Forward Summit 2026” iri kubera i Nairobi kuva tariki 10 kugeza ku ya 12 Gicurasi 2026. Iyo nama ihuriweho na Kenya n’u Bufaransa, ikaba igamije kuganira ku hazaza h’ubukungu bwa Afurika, ishoramari, ubucuruzi, ikoranabuhanga ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’umugabane.

Perezida Kagame azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo Perezida wa Kenya, William Ruto, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ndetse na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye. Biteganyijwe ko aba bayobozi bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ubuhahirane hagati ya Afurika n’u Burayi, guteza imbere ubukungu bushingiye ku nyanja (Blue Economy), no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’imirimo n’ishoramari.

Iyi nama ibaye mu gihe umubano hagati y’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukomeje gushyirwamo imbaraga, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ibikorwaremezo. Perezida Kagame asanzwe agaragaza ko ubufatanye bw’akarere ari ingenzi mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, aho u Rwanda rukomeje gushora imari mu mishinga ihuza ibihugu birimo gari ya moshi, ubwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ikoranabuhanga.

Inama ya “Africa Forward Summit 2026” biteganyijwe ko izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu birenga 30, abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi, abashoramari ndetse n’urubyiruko rwaturutse mu bice bitandukanye bya Afurika. Abategura iyi nama bavuga ko izibanda cyane ku gushaka ibisubizo byafasha Afurika kwigira no kongera ubushobozi bwayo mu bukungu mu gihe Isi iri guhinduka cyane mu bya politiki n’ubucuruzi mpuzamahanga.