Shema Arnold de Bosscher wamamaye nka DJ Toxxyk ahobora kongera gufungwa nyuma yuko ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko cyo gufungura DJ Toxxyk, nyuma y’uko rwari rwategetse ko arekurwa mu gihe urubanza rwe rugikomeje kuburanishwa.
Aya makuru aje nyuma y’igihe kinini uyu mu-DJ yari amaze avugwaho uruhare mu mpanuka yahitanye umupolisi, ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda.
Amakuru ava mu nkiko agaragaza ko Ubushinjacyaha butanyuzwe n’impamvu zashingiweho hafatwa icyemezo cyo kumufungura, ari na yo mpamvu bwahise bufata umwanzuro wo kujurira kugira ngo dosiye ye yongere isuzumwe n’urukiko rwo hejuru.
DJ Toxxyk yari yarakurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare mu rupfu rw’umuntu ndetse no kuva aho impanuka yabereye adatanze ubutabazi bwihuse, ibintu byatumye afungwa by’agateganyo mu mezi ashize. Mu iburanisha ryabaye mbere, yemeye bimwe mu byaha yashinjwaga.
Icyemezo cyo kujurira. cyongeye gukurura amarangamutima y’abatari bake, aho bamwe bavuga ko ubutabera bugomba gukomeza gukora akazi kabwo nta gitutu, mu gihe abandi bakomeje gukurikirana hafi uko uru rubanza ruzarangira kubera ubwamamare bwa DJ Toxxyk mu ruganda rw’imyidagaduro.
Kugeza ubu, hategerejwe igihe urukiko ruzongera kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha ndetse n’icyemezo cya nyuma kizafatwa kuri uyu mu-DJ umaze igihe ari mu nkuru ziganjemo iz’ubutabera n’imyidagaduro.

