AMAKARITA 7, IBITEGO 5 – IBYARANZE UMUNSI WA MBERE W’IGIKOMBE CY’ISI 2026

Umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi cya 2026 watangiye usiga amateka n’amarangamutima menshi, aho habonetse ibitego bitanu ndetse n’amakarita arindwi mu mikino ibiri ya mbere y’iri rushanwa riri kubera muri Amerika, Canada na Mexico.

Ikipe y’Igihugu ya Mexico ni yo yafunguye iri rushanwa ihura na Afurika y’Epfo, mu gihe umukino wa kabiri wahuje Koreya y’Epfo na Czechia mu itsinda A.

Mexico 2-0 Afurika y’Epfo: Intangiriro nziza ariko yuzuyemo amakarita

Jimenez, 35, scored at the World Cup for the first time to cap an incredible career that has seen the forward battle back from suffering a career-threatening fractured skull
Raul Jimenez yafunguye amazamu ku ruhande rwa Mexico yari mu rugo

Mu mukino wo gufungura wabereye kuri Sitade Azteca, Mexico yatangiye neza cyane maze ku munota wa 9, Julián Quiñones atsinda igitego cya mbere cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’ikosa ryakozwe na Sphephelo Sithole.

Raul Jimenez scored emotional second goal for Mexico in their 2-0 win over South Africa in the opening match of the World Cup
Jiménez yatsindiye Mexico igitego cya kabiri

Nyuma y’iminota myinshi y’ihangana, ku munota wa 67, Raúl Jiménez yongeye gutsindira Mexico igitego cya kabiri, ashimangira intsinzi y’iwabo.

Uyu mukino waranzwe kandi n’ubukana budasanzwe kuko habonetse amakarita atukura atatu:

South Africa's task became harder following a clumsy foul by Sphephelo Sithole in the second half

Sithole became the first player to be sent off in the World Cup's opening match since 1994
Sphephelo Sithole (Africa y’epfo) – yahawe ikarita itukura ku munota wa 49
Themba Zwane was then sent off for an apparent act of violent conduct in the closing stages
Themba Zwane (Afurika y’Epfo) – yeretswe umutuku ku munota wa 84
Mexico's Cesar Montes became the third player dismissed for denying Khuliso Mudau a goalscoring opportunity
César Montes (Mexico) – yahawe ikarita itukura ku munota wa 90+2

Uyu wabaye umukino wa mbere wo gufungura Igikombe cy’Isi uranzwe n’amakarita atukura atatu mu mateka y’irushanwa.

Koreya y’Epfo 2-1 Czechia: Abanyakoreya bihagazeho

Mu mukino wa kabiri w’umunsi wa mbere, Koreya y’Epfo yatsinze Czechia ibitego 2-1.

Ladislav Krejčí yafunguye amazamu ku ruhande rwa Czechia ku munota wa 59

Hwang In-beom yishyuriye Koreya y’Epfo ku munota wa 67

Oh Hyeon-gyu atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa 80.

Imibare y’umunsi wa mbere

Imikino yakinwe: 2

Ibitego byatsinzwe: 5

Amakarita yose yatanzwe: 7

Amakarita atukura: 3

Amakarita y’umuhondo: 4

Ikipe yatsinze ibitego byinshi: Mexico na Koreya y’Epfo (2 buri imwe)

Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangiye kigaragaza ko kizaba kirimo guhatana gukomeye, cyane cyane ko ubu kirimo amakipe 48 ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa.