Umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza, wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol, yagaragaje impungenge ku kibazo cy’Abarundi baba muri Kenya, mu gihe ibikorwa bya Leta yo gufunga ubucuruzi buto bukorwa n’abanyamahanga byatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Bien, uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya, yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko ikibazo cy’abanyamahanga muri Kenya kidakwiye kurebwa nk’ikibazo cy’abantu b’ibihugu runaka gusa, ahubwo ko gishobora kugira ingaruka ku Banyafurika muri rusange.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Uyu munsi ni Umurundi muri Kenya, ejo ni Umunyakenya ahandi.”
Aya magambo aje mu gihe Nairobi iri mu bihe bidasanzwe, aho Abarundi benshi baba muri Kenya batangiye kwitabaza Ambasade y’u Burundi i Nairobi, bamwe bashaka ibyangombwa by’inzira bibafasha gusubira mu gihugu cyabo.
Ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, abantu benshi b’Abarundi bagaragaye ku marembo ya Ambasade y’u Burundi i Nairobi, aho bari basabye ubufasha bwo kubona impapuro zo gutaha.
Bamwe bari bafite impungenge z’uko bashobora guhura n’ibibazo mu gihe ibikorwa byo kugenzura no gufunga ubucuruzi buto bw’abanyamahanga byari bitangiye gukazwa.
Amakuru avuga ko bamwe mu bari mu murwa mukuru Nairobi bamaze imyaka bakora ubucuruzi butandukanye buciriritse, bityo icyemezo cya Leta ya Kenya kikaba cyarabashyize mu gihirahiro ku bijyanye n’ahazaza habo n’uburyo bakomeza kwibeshaho.
Raporo zigaragaza ko hari n’abagiye kuri Ambasade bafite imizigo yabo, bashaka ibyangombwa bibafasha gusubira mu Burundi.
Iki kibazo cyakomotse ku cyemezo cya Perezida wa Kenya, William Ruto, cyo gukaza igenzura ku banyamahanga bakora ubucuruzi buto muri Kenya batabifitiye ibyangombwa.
Guverinoma ya Kenya ivuga ko abanyamahanga bafite impushya n’ibyangombwa bikwiye bakomeje kugira uburenganzira bwo gukora ibikorwa byemewe n’amategeko.
Minisiteri y’Ubucuruzi ya Kenya kandi yasobanuye ko kuba umuntu afite uburenganzira bwo kwinjira muri Kenya bitavuze ko ahita agira uburenganzira bwo gukora ubucuruzi cyangwa akazi atabifitiye uruhushya.
Leta ya Kenya ivuga ko ingamba zayo zigamije kurinda amahirwe y’ubucuruzi bw’Abanyakenya no gukemura ikibazo cy’abanyamahanga bakora ibikorwa by’ubucuruzi batubahirije amategeko.

