Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyuma yo kuvugururwa, umupaka wa gatuna wafunguwe by’agateganyo - FLASH RADIO&TV

Nyuma yo kuvugururwa, umupaka wa gatuna wafunguwe by’agateganyo

Ikigo cy’Imisoro cyatangaje ko amakamyo aremereye yemerewe guca mu buryo bw’agateganyo ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

‘Rwanda Revenue Authority’ yatangaje ibi, ishingiye ku ibaruwa yo ku wa 07 Kamena 2019 yanditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imihanda n’ubwikorezi (RTDA).

Iyo baruwa ivuga ko ubu noneho ku mupaka wa Gatuna amakamyo aremereye yakwemererwa gutambuka mu gihe cy’iminsi 13, mu rwego rwo gusuzuma niba imirimo yo kuvugurura uwo mupaka yaragenze neza.

Iryo suzuma rirakorwa mbere y’uko inzego zibishinzwe zakira uwo mupaka, kugira ngo kandi zemeze niba imirimo yagombaga kuhakorwa yararangiye kandi ikagenda neza.

Ayo makamyo aratangira kunyura ku mupaka wa Gatuna guhera kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2019 kugeza ku ya 22 Kamena 2019, nk’uko bigaragara mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyashyize ahagaragara.

Leave a Reply