Icyemezo cyo kugira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kiracyariho-Dr. Sezibera

Leta y’u Rwanda ivuga ko inama Abanyarwanda bagiriwe zo kutajya muri Uganda zitahindutse, n’ubwo umupaka wa Gatunu wafunguwe by’agateganyo nyuma y’igihe uri kuvugururwa.

Uyu mupaka wa Gatuna urakoreshwa cyane kurusha indi hagati y’ibihugu byombi.

Mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi byakurikiwe n’ifungwa ry’umpaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna, ngo u Rwanda rugerageze imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga, ni ibintu byafashwe na Uganda nk’igikorwa cyo gukumira ibicuruzwa byayo ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ubwo yari mu Nteko Ishingamategeko yagize ati “Icyo kugira inama abaturage kudatembererayo nticyahindutse. Inama ziracyari za zindi.”

Ku itari ya 10 ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, mu biganiro Sezibera yagiranye na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, bagarutse kuri gahunda z’ubukungu n’amahanga hibandwa ku bucuruzi n’ ishoramaramari n’ibindi byinshi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasobanuye ko umupaka wa Gatuna utigeze ufungwa kubera ibibazo by’ubucuruzi, ahubwo ko ibyabaye byari imirimo y’ubwubatsi, irimo n’ukuvugurura umupaka uhuriweho hagati y’u Rwanda na Uganda.

Dr. Sezibera ati “ Umuhanda numara gusuzumwa bikagaragara ko nta kibazo, imirimo izakomezwa nk’uko yari isanzwe, gusa ntituzi niba Abanya-Uganda bazaba bararangije kubaka uruhande rwabo, kugira ngo twese dukorane neza.”

Sezibera yabwiye abasenateri ko hari isomo u Rwanda rwakuye ku ku mubano utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda, ngo ubu hari kongerwa ingufu urwego rw’abikorera, no gukorana ubucuruzi n’ibihugu Uganda nayo iguramo.

N’ibihugu birimo Central Africa, Ibihugu by’Uburayi bw’Uburasirazuba nka Estonia, Hungary n’ibihugu byo muri Asia nk’Ubuhinde, Indonesiya na Sri Lanka.

Mu yandi mahitamo, Minisitiri Richard Sezibera yavuze ko harimo n’ibihugu by’Abarabu nka Qatar yanerekanye ubushake bwo gushora imari ndetse no kugura ibicuruzwa by’Abanyarwanda.

Ati “ Abenshi mu bacuruzi bacu batangiye gukorana ubucuruzi n’ibihugu Uganda nayo iguramo. Rero nta mpamvu yo kugura kuwaguze nawe wakibonera ibyo bicuruzwa ubwawe.”

Leave a Reply