Nta muntu uzongera guhungabanya ubuzima bw’abantu akoresheje umuhoro ntahanwe-IGP Munyuza

Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta muntu uzongera guhungabanya umutekano w’abandi akoresheje umuhoro ngo abure guhanwa by’intangarugero.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’avuga ko n’ubwo mu Rwanda ibyaha byaganutse, ntawe ukwiye kwirara. Asaba Abanyarwanda kurushaho guhangana ibikomeje guhungabanya umutekano, birimo abantu  bitwaza imihoro bakabuza abandi umutekano n’ubundi bugizi bwa nabi.

Ibi IGP Dan Munyuza yabigarutseho ubwo hatangizwaga inyubako y’umudugudu utagira icyaha mu karere Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu yabwiye abaturage ko bagomba gufatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha byose, ariko bakibanda kubahungubanya umutekano bitwaje imihoro.

Ati “ Hakunze kugaragara abantu bahungabanya umutekano w’abandi bakoresha imihoro, gutema! Ukumva ngo hari umuturage watemwe, ukumva ngo hari amatungo yatemwe, muri uyu mwaka dukwiye kwamagana ikintu kitwa gutema hakoreshejwe umuhoro. Mujya mubyumva ku maradiyo ukumva ngo umuntu yatemye undi, inka bayitemye… ibyo bintu dukwiye kubyamaganira kure. ”

IGP Munyuza kandi yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya no guhashya bene ibi byaha, avuga koo ntawe uzabigiramo uruhare ngo ntahanwe by’intangarugero.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko nta muntu uzongera kugira uruhare rwo guhungabanya ubuzima bw’amatungo, cyangwa ubuzima bw’abantu akoresheje umuhoro, ngo ntahanwe. Tuzajya dukoresha imbaraga zose, uwagize uruhare muri ibyo bikorwa afatwe, kandi ahanwe ku buryo ibi nabyo bizacika. Tugomba kubica burundu.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cy’abahungabanya umutekano bakoresheje imihoro gusa atari cyo cyahagurukiwe gusa, ahubwo ko n’abamotari bica nkana amategeko y’umuhanda bagateza impanuka bari kurebwaho, n’abakoresha ibiyobyabwenge, cyane bibanda mu mujyi wa Kigali, nk’ahagaragara ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri ku kigero cyo hejuru.

Muri uku kwezi kw’ibikorwa bya Polisi, mu gihugu hateganyijwe kubaka ibiro 6 by’imidugudu yaranzwemo umutekano mwiza kurenza indi.

Hazanacanirwa imiryango 3000 hakoreshejwe imirasire y izuba, no kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’,  kimwe n’ibindi bikorwa bikazatwara agera kuri miriyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Didace Niyibizi