Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Abakozi batarahembwa bigaragambije mu ntara 20 - FLASH RADIO&TV

Kenya: Abakozi batarahembwa bigaragambije mu ntara 20

Aba bakozi batarahembwa ukwezi kwa karindwi barahiye barirenga ko guhera kuri uyu wa Gatatu servisi zose zigomba gupfa kugeza bishyuwe, n’ubwo ngo leta nta bushake igaragaza bwo gukemura ikibazo.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko umunyamabanga nshingwabikorwa wa sendika y’abakozi b’intara, yavuze ko nta gisibya iyi myigaragambyo igomba kuba.

Abasenateri bari basabye ko intara zifata miriyari 355 z’amashilingi akoreshwa muri Kenya zigakemura ikibazo, ariko inteko ishingamategeko yabyitambitsemo ivuga ko aya mafaranga yaba ari menshi cyane, ahubwo bakwiye guhabwa miriyari 316 zonyine.

Iyi myigaragambyo y’abakozi ba leta kandi ije harimbanije iy’abaganga nabo basaba umushahara w’ukwezi kwa Gatandatu.