Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame mu nama yiga ku ishoramari i Brazaville - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame mu nama yiga ku ishoramari i Brazaville

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari muri Congo Brazaville, aho yasanze abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya gatanu  yiga ku ishormari rya Afurika.

Minisitiri w’intebe wa Congo Brazaville Clément Mouamba niwe wakiriye Perezida Paul Kagame.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Dukoreshe gushyira hamwe mu kuzamura ubukungu bwa Afurika ndetse no guhanga imirimo.’

Ikaba yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 izasozwa tariki ya 20 Nzeri 2019.

Abitabira iyi nama yiswe “Invest in Africa Forum-IAF” bigira hamwe icyakorwa mu iterambere ry’ubukungu no guhanga imirimo nka kimwe mu bikenewe mu cyerekezo cya Afurika.

Mu bice bitandukanye by’uyu mugabane ubukungu burimo gutera imbere kuva mu myaka 20 ishize, ibi ngo byatewe no gutera imbere kw’ibicuruzwa na serivisi ziwutangirwamo.

Nk’umugabane ufite abakiri bato benshi kandi biyongera kuko mu 2030 bazaba bagera kuri miliyari 1.3, birakenewe ko Afurika ihanga imirimo byibuze igera kuri miliyoni imwe buri kwezi mu gukemura iki kibazo.
Abari muri iyi nama barareba uburyo bashyigikira ubukungu bwa Afurika, guhanga imirimo mu bihugu bigize umugabane, kureba ibyakozwe n’ibyagezweho ariko no guharura inzira ijya mbere.

Ni n’amahirwe ku bayitabiriye yo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi bafite hagamijwe guteza imbere ishoramari mu bikorera na leta no kureba imbaraga zabo mu guteza imbere ubukungu no guhanga imirimo.

Biteganyijwe ko ibiganiro biyitangirwamo bizakora ku nkingi eshanu zirimo iterambere, guhanga udushya n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, imikoranire ya leta n’urwego rw’abikorera n’ishoramari rigamije kubungabunga ikirere, imikorere inoze y’inganda n’ingamba zikwiye mu gukoresha neza urwego rw’ingufu.

IAF yatangijwe mu 2015 nk’uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubufatanye n’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.