Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Imyigaragambyo muri Liban yafashe indi ntera - FLASH RADIO&TV

Imyigaragambyo muri Liban yafashe indi ntera

Abanya Liban babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda ku munsi wa kane wikurikiranya, basaba leta gukemura ibibazo by’ubukungu byugarije igihugu, no gushyira ahabona iyo leta bashinja ko yamunzwe na ruswa.

Imyigaragambyo yatangiye kuwa kane w’icyumweru gishyize, ubwo abantu buzuye imihanda ku mugoroba, nyuma y’uko leta yari itanze umushinga wo gusoresha abahamagara kuri WhatsApp n’izindi serivise zose zohereza ubutumwa bugufi.

Abigaragambya bahereye mu murwa mukuru Beirut, mu mujyi wa kabiri Tripoli uri mu majyaruguru no mu majyepfo ku cyambu cya Tyre, buzura imihanda bazunguza amabendera y’umweru, ari nako bumvikana baririmba ijambo impinduramatwa abandi bavuga ko bashaka ko ubutegetsi buriho buvaho nk’uko byagenze mu nkubiri y’Abarabu mu 2011 mu byiswe ‘Arab Srping’.

Undi mubare munini w’abigaragambya wagaragaye mu mijyi ya Sidon na Baalbak.

Abigaragambya barifuza ko ruswa imaze kumunga iki gihugu yacika, bagashinja abayobozi bo mu nzego zo hejuru gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu kwikungahaza.