Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Rebecca kadaga yanenze Leta ikomeje guhutaza abatavuga rumwe nayo - FLASH RADIO&TV

Uganda: Rebecca kadaga yanenze Leta ikomeje guhutaza abatavuga rumwe nayo

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yanenze uko Leta y’iki gihugu ikomeje gukora ibikorwa bihutaza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko Kadaga avuga ko bitumvikana ukuntu Leta yemera amashyaka menshi ariko ugasanga amashyaka atavuga rumwe na NRM ya Museveni arabuzwa uburyo.

Mu ihuriro ry’abagize inteko kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2019, Kadaga yavuze ko niba Leta yemera amashyaka menshi ikwiriye kureka abatavuga rumwe nayo agakora ibikorwa biyareba, yemererwa n’amategeko.

Umwe mu Badepite bo muri opozisiyo, Betty Aol Ochan yavuze ko bitumvikana uko NRM ikora inama uko ishaka mu gihe abandi bo babangamirwa na polisi nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Ibi ni byo byahagarukije inteko ishinga amategeko ya Uganda bakaganira kuri iki kibazo cy’abo muri opozisiyo bibasirwa.