Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Amashuri yigenga ari kwiyongera kurusha aya Leta - FLASH RADIO&TV

Kenya: Amashuri yigenga ari kwiyongera kurusha aya Leta

Ishyirahamwe ry’abarimu mu gihugu ryavuze ko ritewe impungenge n’ubwiyongere bw’amashuri yigenga menshi hafi kuruta aya Leta.

Iri shyirahamwe riravuga ko politiki y’igihugu yo guha buri cyose abikorera bizashegesha uburezi bw’iki gihugu.

Ikinyamakuru Nation cyandika ko aba barimu bavuga ko muri iki gihe buri shuri rya Leta hari kuza abashoramari bakahashyira ayigenga.

Ngo nubwo Igihugu kibirenza ingohe bwose bizagira ingaruka k’uburezi kuko abayazana batazanwa n’ineza y’uburezi bashaka amafaranga ari abacuruzi.