Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ibi ni ibiganiro bya nyuma tugiranye Uganda-Minisitiri Nduhungirehe - FLASH RADIO&TV

Ibi ni ibiganiro bya nyuma tugiranye Uganda-Minisitiri Nduhungirehe

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro byo gusubiza umubano mu bu ryo hagati ya Uganda n’u Rwanda ari ibya nyuma kuko iki gihugu gisa n’ikizanamo amananiza.

Ambasaderi Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwakomeje kwereka Uganda icyo ruvuga ko ari umuzi w’ikibazo ariko yo igakomeza kwanga kubyumva ahubwo igasaba ibimenyetso kandi u Rwanda rwarabitanze.

Aherutse kubwira Televiziyo y’u Rwanda ko ndetse beretse Uganda ibimenyetso by’uko bamwe mu bagabye igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze bahungiye muri Uganda ndetse ikabacumbikira mu nyubako za CMI( Chieftaincy of Military Intelligence) ariko ikanga igakomeza gusaba ibindi bimenyetso.

Ati “ Harimo amananiza ku ruhande rwa Uganda batemera ibyo tubabwira bigaragara kandi dutangira ibimenyetso. Kuko Repeburika ya Uganda yari ishishikajwe no guhakana byose ibyo tuyibwira, n’ibyo dutangiye ibimenyetso bo bagasaba ngo dushyireho komisiyo yo kugenzura ibyo bimenyetso kandi twari no muri komisiyo.”

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bajya muri Uganda barafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, abamaze kuba ibisenzegeri bakahirukanwa.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, aho bakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba iki gihugu cy’igituranyi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa yafunguriwe amarembo.

Ibyo bikorwa kandi bigaragazwa n’ubuhamya bw’Abanyarwanda barenga 1000 bavuye muri Uganda, nyuma y’igihe bafunze binyuranye n’amategeko.