Mu Rwanda hagiye kugera Ambulance z’indege

Kompanyi y’Ubwishingizi bw’ingendo z’abarwayi b’indebe hakoreshejwe ikirere AMREF Flying Doctors ikorera mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba irasaba ibigo bya leta iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo mu Rwanda,kugana ubwo bwishingizi.

Ubu ngo nibwo buryo bwizewe kandi buhendutse bwo kugeza abarwayi mu mavuriro yo hanze cyangwa ari kure igihe babikeneye.

Ku ikubitiro serivisi z’ubwishingizi iyi Kompanyi itanga ziri mu bice bibiri hari iyishyurwa amadorali 55  ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga ho gato ibihumbi 51 ku mwaka icyo gihe umwishingizi akaba yavanwa mu bitaro runaka mu Rwanda akajyanwa mu bindi bitaro biri mu karere u Rwanda ruherereyemo hakoreshejwe inzira y’ikirere,mu ndege itwara umurwayi hakabamo itsinda ry’inzobere z’abaganga zimwitaho kugeza ageze mu bitaro byo hanze  ariko ntihabarirwamo ibiciro byo kwivuriza muri ibyo bitaro.

Ubundi bwoko bw’ubwishingizi ni aho umwishingizi yishura amadorali y’amerika 240 ni ukuvuga arengaho gato ibihumbi 225 y’u Rwanda ku mwaka agahabwa serivisi zo gutwarwa n’imbangukiragutabara  y’indege hanze y’igihugu ariko akanishyurirwa ikiguzi cyo kwivuza.

Stephen Ombuya umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Amref Flying Doctors arifashisha urugero mu kugaragaza uko ubwishingizi iyo Kompanyi itanga bwafasha koroshya ingendo z’abashaka kwivuriza mu mahanga.

Ati“Nk’urugero niba ushaka gutwara umurwayi avuye I Kigali agana I Nairobi bitewe n’ubwoko bw’indege cyangwa ibihe umurwayi arimo,ushobora kwishyura hagati y’amadorali y’Amerika ibihumbi 10 na 15,imwe mu mpamvu zatumye tuzana iyi gahunda y’ubwishingizi ni ukugira ngo abaturage by’umwihariko abo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba,birumvikana n’u Rwanda rukaba umufatanyabikorwa w’imena iyo serivisi bayibone byoroshye.”

N’ubwo Amref Flying Doctors hari abarwayi yamaze gutwara mu mavuriro yo hanze ibakuye mu Rwanda ntimaze igihe ikorana n’inzego zitandukanye mu Rwanda,kuri iyi nshuro iyo kompanyi yashatse gushyira imbaraga mu gukorana n’u Rwanda.Stephen Gitau ni umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Amref Flying Doctors.

Ati “Turifuza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye,urugero nka leta kugira ngo abagize guverinoma kugira ngo abakeneye kwitabwaho byihariye kandi bakeneye kujya nko muri Nairobi ni urugero cyangwa ahandi muri Afurika y’iburasirazuba tukabafasha dukoresheje iyo serivisi,turifuza gufatanya na Kompanyi z’imbere mu gihugu zifite ubwishingizi bw’abakozi bazo  kandi bakaba bakeneye iyi serivisi,dukeneye kandi gukorana na Kompanyi z’ubwikorezi bwo mu kirere by’umwihariko izikorana na bamukerarugendo,niba mukerarugendo akomerekeye hano akaba akeneye kwitabwaho byihariye mu gihugu cye  nk’iburayi ni urugero,twabikora.”

Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi kandi buvuga ko yamaze guhabwa  uburenganzira bwo gutanga serivisi zo gutwara abarwayi mu mavuriro yo mu mahanga hakoreshejwe inzira y’ikirere,bityo ko serivisi itanga ziri ku rwego mpuzamahanga.Mike Black ni umuyobozi mukuru wa Amref Flying Doctors.

Yagize“Dufite urwego rwo kwita ku barwayi igihe tubatwaye rwujuje ibipimo mpuzamahanga kuko hari igihe utabona serivisi nk’uko wari uyiteze twahawe ibyangomba n’ikigo cy’iburayi gitwara abarwayi mu nzira y’ikirere,ikigo gikorera mu majyaruguru y’ Afurika y’epfo n’amajyepfo y’uburayi  no muri Afurika yose,bivuze ko iyo ukoresheje serivisi yacu nka Maisha Products cyangwa ugakoresha indi iri ku rwego mpuzamahanga servisi zo ku kwitaho ziba ari zimwe.”

Mu myaka hafi 6 iyi Kompanyi imaze ikorera mu karere k’Afurika y’iburasirazuba imaze kugira abafata ubwishingizi ibihumbi 40,iyi kompanyi ikaba yifuza gukorana na Kompanyi z’indege z’imbere mu gihugu kugira ngo serivisi yo gutwara abarwayi mu mavuriro hakoreshejwe ikirere itere imbere ku buryo umurwayi yavanwa mu bice rukana mu gihugu akagezwa mu bitaro nabyo by’imbere mu gihugu hakoreshejwe ikirere kandi  ku giciro cyo hasi.

Tito DUSABIREMA