Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Hari uwajyanye ururabo ku rwibutso rwa Ntarama rwanditseho ‘TUZAHORA TUBIBAGIRWA’ - FLASH RADIO&TV

Hari uwajyanye ururabo ku rwibutso rwa Ntarama rwanditseho ‘TUZAHORA TUBIBAGIRWA’

Umuntu utaramenyekana wari mu bagiye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama yashyize ururabo rwanditseho ngo  ‘Tuzahora tubibagirwa’ mu zindi abandi bashyize ku mva. Inzego z’ibanze n’iz’umutekano ziri kumushakisha kuko ngo ibyo yakoze byerekana gupfobya  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu bari bitabiriye uriya muhango yabwiye Umuseke ko nyuma yo gukora urugendo rwo Kwibuka, bageze ku rwibutso bagiye gushyingura ababo babanza gushyiraho indabo nyuma n’abandi baturage bashyiraho izo bari bafite.

Umwe muri aba ngo ashobora kuba ari we washyizeho ururabo rwanditseho ngo ‘Tuzahora Tubibagirwa”.

Nk’uko tubikesha Umuseke, kugeza ubu uwabikoze ntarafatwa. Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarama, Marthe Uwamugira yavuze ko kugeza ubu agishakishwa.

Uwamugira avuga ko nyuma yo kwibuka Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Ntarama, umuhango urangiye abantu basezeye barataha ariko hasigara bake ku rwibutso.

Umugore umwe muri bo ni we wabibonye abyereka abandi.

Ati: “Uwo mudamu wabibonye yahise ahungabana, agira umujinya afata izo ndabo arazicagagura. Ntiyiyumvishaga icyo uwabikoze yari agamije.”

Marthe Uwamugira avuga ko biriya byerekana gupfobya Jenoside. Asaba abaturage kwirinda biriya bikorwa kuko bisenya ubumwe Abanyarwanda bagezeho.

Urwibutso rwa Ntarama

Leave a Reply