Kevin Durant ntari mu ikipe ikina umukino wa nyuma mu gice cy’Uburengerazuba

Durant ntiyagaragaye mu mukino Golden State Warriors yasezereyemo James Harden na Houston Rockets ye mu mukino wa 6 wa NBA Playoffs. Uyu mukinnyi ufite ibihembo bibiri biheruka by’umukinnyi witwaye neza mu mikino ya nyuma,(NBA Finals MVP) aracyafite iminsi yo gukira kugira ngo agaruke mu kibuga.

Kevin Durant ntazakina umukino wa mbere, kandi hari n’ibyago ko ashobora no kutagaragara mu mukino wa kabiri w’imukino ya nyuma y’igice cy’Uburengerazuba ikipe ye ya Golden State Warriors, izahatana na Portland Trail Blazers, kubera ko agifite ikibazo cy’inyama yo ku mpfundiko yegutse.

Yavunikiye mu mukino wa gatanu bakina na Houston, bituma atanakina umukino wa gatandatu kuwa gatanu ushize, ubwo Golden State yasezereye Rockets ku matona 118 ku manota 113.

Mbere y’umukino wa mbere muri irindwi bashobora gukina na Portland Trail Blazers, Umutoza wa Golden State Warriors, Steve Kerr, yavuze ko nta mpamvu yo kwihutisha ibya Kevin Durant, kubera ko ataranakandagira no mu kibuga kuva kuwa gatatu w’icyumweru gishize.

Golden State yerekanye ko ishobora gutsinda idafite KD, nk’uko bandika Kevin Durant mu mpine, ubwo Stephen Curry yagurukiye igihe mu bihe bye byiza ku mukino basezereyemo Houston, agatsinda amanota 33 mu gice cya kabiri.

Stephen Curry yagoye cyane abakinnyi ba Rockets mu mukino wa gatandatu

‘Spalsh Brothers’ nk’uko byabyinirira Curry na mugenzi bakinana Klay Thompson nibo bahanzwe amaso ko bashobora guheka iyi kipe ifite ibikombe bibiri bya NBA biheruka.

Kevin Durant umaze kugaragara mu mikino ya NBA All-Star inshuro icumi, imibare yerekana ko atsinda impuzandego y’amanota 34.2 buri mukino.

Trail Blazers irakina na Warriors mu mukino wa mbere w’imikino ya nyuma mu gice cy’Uburengerazuba, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ahagana mu ma saa cyenda z’igitondo.

Leave a Reply