Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bizimana Yanick twumvikanye ariko ntarasinya-Fredy - FLASH RADIO&TV

Bizimana Yanick twumvikanye ariko ntarasinya-Fredy

Ibyavugwaga ko rutahizamu w’ikipe ya AS Muhanga Bizimana Yanick yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports, ntibirarangira nk’uko visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Fredy yabitangarije Flash, gusa ngo umukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe bishoboka ko mu gihe cya vuba Rayon Sports yaza kumutangaza nk’umukinnyi wayo.  

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports yagiranye n’itangazamakuru rya Flash ku murongo wa telefoni, yanyomoje ibikomeje kuvugwa ko Bizimana Yanick yaba yamaze gusinyira Rayon Sports ahubwo atangaza ko ibiganiro ikipe irimo kugirana na we bigeze kure.

Muhirwa Fredy yagize ati  “Oya ntabwo arasinya ariko na byo bishobora kuba biri bugufi, kuko twamaze kumvikana na we ko yadusinyira imyaka ibiri gusa iyo umukinnyi atarasinya buriya ntiwamenya, kuko hari n’igihe ashobora guca inyuma agasinyira indi kipe.”

Muhirwa Fredy mu kiganiro yagiranye na Flash, yemeje amakuru y’isinya rya Comorode Olokwei, rutahizamu w’Umunya-Ghana wamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru, avuga ko we yamaze kubasinyira kandi kugeza ubu ko ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.

Rayon Sports ifite umukino kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena n’ikipe ya Marine Fc mu gikombe cy’Amahoro, ikomeje kwiyubaka mu gihe yitegura kuzasohokera igihugu mu imikino ya CAF Champions League.

Leave a Reply