Hadutse indwara y’amayobera ifata abakobwa mu mavi

Mu bigo bibiri by’amashuri kimwe giherereye mu karere ka Nyabihu n’ikindi cyo mu Bugesera hadutse indwara idasanzwe iri gufata abakobwa mu mavi bagacika intege bakagenda basa n’abatitira.

Iy ndwara yatangiye kumvikana mu byumweru bibiri bishize mu Rwunge rw’amashuri rw’abakobwa “Rambura Filles” ruri mu murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu aho iyo ndwara idasanzwe yafashe abanyeshuri bakagaragaza ibimenyetso byo kugagara mu mavi n’amaguru ku buryo uwo ifata atabasha kwigenza n’amaguru.

Ni indwara kandi yanagaragaye mu ishuri ry’abakobwa rya NEGA mu karere ka Bugesera kiri gukurikiranwa.

Ministeri y’Uburezi iratangaza ko ikibazo cy’abana barwaye mu mavi cyagaragaye mu Rwunge rw’amashuri rw’Abakobwa rwa Rambura ‘Rambura Filles’ mu karere ka Nyabihu, n’ishuri ry’abakobwa rya NEGA mu karere ka Bugesera kiri gukurikiranwa.

Abanyeshuri babarirwa mu magana bamaze kugaragaza ibimenyetso byayo.

Abinyujije kuri ‘Twitter’ Minisitiri w’Uwuburezi Eugene Mutimura yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego.

Amashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, arerekana abana b’abakobwa bagaragaza ukubabara cyane mu mavi, kugera ku rwego rwo kudashobora kwigenza ku wufite ubu burwayi.

Ikinyamakuru The Chronicles cyandika mu rurimi rw’Icyongereza, mu mashusho cyashyize ku rubuga rwacyo rwa Twitter handitseho amagambo agira ati “ Mu Rwunge rw’amashuri rw’abakobwa rwa Rambura mu karere ka Nyabihu, umwe mu bakobwa bo ku bigo bibiri by’abakobwa byatewe n’indwara y’amayobera. Aba bakobwa nk’uko bagaragara mu mashusho, ntibashobora kwigenza, kubera ko mu mavi yabo hataguma hamwe.”

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Rambura cyakiriye aba banyeshuri benshi, bwemeje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize iki kibazo kimenyekanye bamaze kwakira abana bagaragaza ibimenyetso byo kuribwa mu mavi hakaba n’abagagara icyo gice kugeza ku birenge bakananirwa kugenda.

Ibitaro bya Shyira byakurikiranye ikibazo cy’iyi ndwara dore ko ikibazo kikimara kumenyekana byahise byohereza mu kigo itsinda ry’abaganga bapima abana indwara, ariko ibizamini ntacyo byagaragaje.

Umuyobozi wabyo Dr Maj. Kayitare Emmanuel aherutse gutangariza Kigali Today  ati: “Mu minsi yashize twaratabajwe biba ngombwa ko twoherezayo itsinda ry’abaganga barimo n’abadogiteri bapima abana ariko nta ndwara twabonye, byabaye ngombwa ko tubaha imiti ibagabanyiriza ububabare n’ituma babasha kuruhuka mu gihe tugishakisha imiterere y’indwara”.

Si muri Nyabihuhu gusa, kuko iyi ndwara yanumvikanye no mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nemba, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya NEGA.

Ubuyobozi w’iri shuri buvuga ko ku banyeshuri 300 bacumbikiye, 45 muri bo bafite ubu burwayi, kugeza ubu bataramenya ubwo ari bwo.

Leave a Reply