Abapolisi 160 b’u Rwanda basoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda barimo ab’igitsina gore 80 bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu nyuma y’umwaka bari muri icyo gihugu.

Iri tsinda ryari riyobowe na ACP Teddy Ruyenzi ryageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ma saa 18h, risoje ubutumwa ryoherejwemo ku wa 27 Kamena 2018.

ACP Ruyenzi aganira n’IGIHE yashimye icyizere guverinoma y’u Rwanda yabagiriye ikabatuma kuyihagararira ku ruhando mpuzamahanga, ashimangira ko inshingano bahawe zirimo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu bazikoze neza.

Ati “Twagezeyo duhabwa inshingano zagombaga gufasha umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo kurangiza inshingano bafite. Ibikorrwa twakoze rero byagiye byuzuza izo nshingano.”

Izo nshingano zarimo kurinda impunzi ziri mu nkambi zirindwa n’umuryango w’Abibumbye, kurinda abakozi bawo, kurinda ibikoresho n’inyubako zawo, gufasha imiryango itabara imbabare gukora ibyo ishinzwe mu mutekano usesuye no gufasha guverinoma y’icyo gihugu gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye n’imitwe iyirwanya.

ACP Ruyenzi ati “Uko twagiye niko tugarutse kandi n’abaturage baho baradushimira, navuga ko twakoze ibyari bikwiye tukanarenza, ibyo bikagaragazwa n’amanota twahawe kuko iyo turangije aka kazi batanga amanota ku kazi mwakoze.”

Iri tsinda ngo ryahawe 3.62 mu gihe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahabwa amanota ari hagati y’amanota 3-4.

Umwe mu bapolisikazi bavuye mu butumwa bw’amahoro, Sgt Nyirarukundo Furaha, yavuze ko kari akazi katoroshye ariko bagakoze neza.

Ati “Twagiye tujyana n’abandi bo mu bindi bihugu, tukarinda abadamu n’abana bo bugarijwe n’ikibazo cyo kuba mu nkambi n’intambara. Twabarinze neza kandi barishimye.”

Iri tsinda niryo rya mbere u Rwanda rwohereje mu butumwa bw’amahoro rigizwe n’umubare munini w’ab’igitsina gore, ryageze mu Rwanda nyuma y’amasaha macye bagenzi babo 160 berekeje muri iki gihugu kubasimbura.

U Rwanda rufite abapolisi 1198 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Sudani, Centrafrique, Haiti na Abeyi.

ACP Teddy Ruyenzi wari uyoboye iri tsinda ryiganjemo abagore

Leave a Reply