RDC: Imiryango itari iya leta yasabye igenzura ku mitungo ya Minisitiri w’Ubuzima weguye

Sosiyete Sivile muri iki gihugu yasabye ko umutegetsi mukuru mu gihugu Bwana Felix Tshisekedi ategeka ko hakorwa iperereza ku mutungo wa Minisitiri w’Ubuzima uherutse kwegura.

Umuryango ukora ubuvugizi ku buzima muri iki gihugu uravuga ko bitumvikana ukuntu igihugu kiri mu kibazo gikomeye ku rwego nk’uru,minisitiri yahita akuramo akarenge agatanga impamvu zisa n’urwiyerurutso.

Radio okapi ivuga ko imiryango itari iya leta yita ku buzima yasabye ko Perezida ategeka ko hagakorwa igenzura ry’umutungo wa Oly Illunga wari Minisitiri w’U       buzima,hakamenyekana niba inkunga zagenerwaga ubuzima atarazitahanaga iwe.