RDC: Imiryango itari iya leta yasabye igenzura ku mitungo ya Minisitiri w’Ubuzima weguye

Sosiyete
Sivile muri iki gihugu yasabye ko umutegetsi mukuru mu gihugu Bwana Felix
Tshisekedi ategeka ko hakorwa iperereza ku mutungo wa Minisitiri w’Ubuzima
uherutse kwegura.

Umuryango
ukora ubuvugizi ku buzima muri iki gihugu uravuga ko bitumvikana ukuntu igihugu
kiri mu kibazo gikomeye ku rwego nk’uru,minisitiri yahita akuramo akarenge
agatanga impamvu zisa n’urwiyerurutso.

Radio
okapi ivuga ko imiryango itari iya leta yita ku buzima yasabye ko Perezida
ategeka ko hagakorwa igenzura ry’umutungo wa Oly Illunga wari Minisitiri w’U       buzima,hakamenyekana niba inkunga
zagenerwaga ubuzima atarazitahanaga iwe.