Abaturage bagaragaje ibikwiye gukosorwa mu mikorere ya ‘Irembo’

Bamwe mu baturage bakoresha urubuga
irembo barasaba inzego bireba kunoza ikoranabuhanga ry’uru rubuga kuburyo
umuturage abona servise inoze kandi yihuse.

Aba
baturage bavuga ko hari ubwo batinda kubona serivisi basabye banyuze ku irembo
bagatinda kuyibona bitewe n’uko ikoranabuhanga ry’uru rubuga ridakora neza.

Ubusanzwe
irembo ni urubu rwa Interineti rwashyizweho hagamijwe gutanga  servisi zitiruka mu bigo bitandukanye bya  Leta aho ushaka ibyangombwa bitandukanye  nk’icy’amavuko, kwishyura ubwishingizi mu
kwivuza Mituelle de Santé, indangamuntu n’izindi serivisi anyura
kuri uru rubuga.  

Gusa
abaturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuze ko iri koranabuhanga ari
ryiza ariko ngo riracyabatenguha bagatinda kubona serivisi bifuza ku gihe.

Umwe
ati“Byambayeho nashatse kwishyura Mituelle nishyurira umuryango wanjye,
ubwa mbere ndabigerageza njye niyishyurira mu rugo iwanjye birakunda ariko
nongeye kwishyurira umubyeyi wanjye namaze iminsi nk’itatu, ingaruka byangizeho
ni uko ubu ushaka kwivuza ntuhite ubona uko wivuza.”

Undi
ati “ Kwiyandikisha ku ma porovizwari
kugira ngo ufatishe umurongo usanga ari ikibazo tugakeka ko biterwa ni uko iba
iri gukoreshwa n’abantu benshi.”

Undi
nawe ati “ Hari ubwo wishyurira mu irembo
wajya kureba ibyo wishyuriye bakakubwira ko bitaragera muri sisiteme(system)
ugasanga bigusabye gusubira inyuma kandi uzi ko wishyuye.”

Mu
kiganiro ubuyobozi bw’Irembo buheruka kugirana n’abanyamakuru iki kibazo cya
sisiteme y’urubuga irembo idakora neza cyagarutsweho.

Abanyamakuru
bagaragaje ko umuturage ushaka Serivisi anyuze ku Irembo hari ubwo abyikorera
bikanga ariko yajya k’Uhagarariye irembo bigahita bikunda.

 Hibajijwe niba aba hari irindi banga aba
bahagarariye Irembo  bakoresha.

Umuyobozi mukuru w’Irembo Keza
Faith yavuze ko nta irindi banga ababahagarariye bakoresha  asaba  abaturage kujya bahamagara ku kicaro gikuru
cy’irembo mu gihe bahuye n’ikibazo.

Ati
“Iyo ugerageje bikanga wahamagara call
center yacu ntabwo tukwishyuza ni ukugufasha, uratubwira uti nageze aha bigenda
gutya tukakubwira uko ubigenza.”

 Irembo ni gahunda ya Leta yashyizweho mu rwego
rwo korohereza abaturage kubona serivisi itanga.

N’ubwo
hirya no hino hashyizweho abahagarariye irembo bafasha abashaka serivisi
zinyuranye, ngo ubu igishyizwe imbere ni uko buri muturage yabasha kubyikorera.

Daniel HAKIZIMANA