Gisozi: Ikizere ni gike mu baturanyi nyuma yo gushinjanya amarozi

Mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo haravuga ikibazo cy’amarozi. Bamwe mu baturage bahatuye baravuga ko hamaze kugaragara impfu zidasobanutse ziri kwibasira bagenzi babo, bagakeka ko ari amarozi.

Mu bihe byashize mu mudugudu wa Kanyinya, mu kagali ka Ruhango, mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo ahazwi  nko mu “Budurira”, humvikanye urupfu rw’umwana w’umugore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara.

Uyu mugore avuga ko urupfu rw’umwana we, rwabaye urw’amayobera bityo agakeka ko ari umuturanyi we wamurogeye umwana.

Uyu mugore avuga ko afite ibimenyetso ashingiraho, byemeza ko umwana we yishwe n’uburozi.

Aragira ati “Umwana wanjye yararwaye njya kumuvuza kwa muganga biranga. Mbaza kumuha amata, nyamuhaye atangira kuruka inyama, njya kumurukisha nabyo biranga, nsanga byaramurenze. Yapfuye aruka inyama muri ayo mezi atatu yose yarwaye.

 “Abandogeye (umugabo) yaraje atwara itaka n’umwanda (amaziranoki), abantu benshi bakamushinja bati niba utari umurozi, iryo taka wari urijyanye he?”

Kimwe n’abaturage bo muri aka gace, bemeza ko harimo abaturage bashobora kuba babarogera abana.

Bavuga ko hari impfu zimwe na zimwe zibera muri aga gace, zikababera amayobera ntibabashe gusobanukirwa icyabiteye ariko bagakeka ko ari amarozi.

Uwitwa Nyiraneza Grace aragira ati “Muri iyi karitsiye dutuyemo, harimo abatwihishemo babarozi. Hari abana babiri bigeze gupfira rimwe, bavuga ko ari amarozi n’ubu ejo bundi hariya hirya higeze gupfa umwana nawe byavuzwe ko ari amarozi abica.”

Undi nawe aragira ati “Hano ntabwo tuhizera cyane hari abarozi baroga. Ejo bundi hari umukecuru wo hirya aha wapfushije umwana, bavuga ko bamuroze. Njya kumva nkumva ngo kwa kanaka ngo hapfuye umuntu, kandi ngo bamuroze. Tukavuga tuti rero buri muntu ni ukurinda ubuzima bwe.”

Aba baturage ngo ntibakizerana nk’uko byahozeho. Kuri ubu ngo babanye mu rwikekwe bitewe n’uko baba bafite impungenge z’uko bashobora kubaroga.

Nyiraneza Grace Akomeza agira ati “ Mperutse kurwaza abana banjye bose babiri, ariko kubera ko bose barukaga nari nzi ko babaroze. Hari igihe utuma nk’umwana ukumva ufite ubwoba ukeka ko bamuhera nko mu nzira.”

Mugenzi we yungamo agira ati “Ubu ntabwo nanjya kwaka amazi yo kunywa mu baturanyi, kuko ntabwo mba mbizeye. Hano buri muntu akoresha ibintu bye”

Ubuyobozi bw’aka kagali ka Ruhango bugagaraza ko usibye gucyeka, nta gihamya gihari kerekana ko ari amarozi, bugatinya kubyinjiriramo cyane kigira ngo bidakurura amakimbirane mu baturage, icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali Iribagiza Evodia avuga bagiye kugira inama aba baturage kurushaho kubana neza.

Aragira ati Nk’ubuyobozi icyo navuga kuri ubwo burozi, ni ukuganiriza impande zombie. Ntabwo wabwira umuntu ngo imuka hano kubera ko warogeye umuntu kandi nawe ntiwamubwira ngo imuka uhunge kubera ko runaka akurogera, ahubwo tuba turimo kubaganisha mu nzira zo kubana neza kubera ko twebwe icyo twihutira ni ugukora ubujyanama.”

Itegeko ku marozi mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda mu ngingo yayo y’141, riteganya igifungo cya burundu nk’uko bigaragazwa mu ngingo y’142, 143 n’144.

NTAMBARA Garleon