Menya byinshi ku munsi mpuzamahanga wahariwe kunywa igikoma

Kuva mu mwaka wa 2009 tariki 10 z’ukwezi kwa cumi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kunywa igikoma.

Amateka agaragaza ko kunywa igikoma ari umuco w’abaturage b’igihugu cya Ecose kuva mu myaka ibihumbi byinshi. 

Buri mwaka mu mudugudu wa   Carrbridge  muri Ecose haba   amarushanwayo  yo kuzirikana akamaro k’igikoma.

Gukunda igikoma ku banya Ecose ngo byatumye   abaturage b’iki gihugu baba mu ba mbere mu bakomeje kugira ubuzima bwiza.

Biturutse kuguha agaciro igikoma, byatumye abanya Ecose bagira uruhare mu gushyiraho  umunsi mpuzamahanga wahariwe icyo kinyobwa kiva mu binyampeke bitandukanye.

Buri tariki 10 Ukwakira buri mwaka, kuri uyu munsi kandi hakusanywa ubushobozi bwo kugaburira abana bibasiwe n’igwingira mu bo mu bihugu bikennye.

Abana 320.000 buri mwaka muri Malawi bahabwa igikoma cy’ifu y’ibigori ikungahaye ku ntungamubiri, biturutse ku nkunga ikusanywa n’ibihugu byizihiza umunsi w’igikoma.

Abana 500.000 bo mu bihugu 16 bikennye cyane ku Isi  bagenerwa amafunguro y’igikoma nk’uburyo bwo kubatera imbaraga no  kubafasha gukomeza amashuri ku bayavuyemo kubera inzara ituruka ku bukene.

Ibihugu nka Malawi, Haiti, Romania, Kenya,  Philippines, Bosnia, India, Liberia, Thailand na Ecuador  ni bimwe mu bihugu biha agaciro   umunsi mpuzamahanga w’igikoma.

Bitewe n’umuco n’amateka ya cyera mu Rwanda igikoma cyafatwaga nk’icyagenewe abantu b’icyiciro runaka batarimo abagabo.

Ibi bishimangirwa na zimwe mu mvugo zerekeye kuri iki kinyobwa aho bavugaga bati “Umugabo unyoye igikoma ntamenya igikomye.”

Nyamara ubushakashatsi bwerekana ko hari bimwe mu binyampeke bivamo igikoma  bishobora gufasha  kugabanya ibiro, umuvuduko w’amaraso no kurwanya indwara z’umutima.

Tito DUSABIREMA