Uganda: Depite Kyagulanyi Robert yabwiye Enanga ko yivanga agakabya

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yifatiye mu gahanga umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda Fred Enanga amubuza kwivanga mu kibazo cye na Perezida kuko kirenze urwego ariho.

Nta wundi wera wirabura ni Kyagulanyi Robert wamamaye nka Bobi Wine mu muziki wacecekesheje umuvugizi w’Igipolisi kuko ngo ari kwivanga mu bitamureba.

Ikinyamakuru Chimpreports cyagarutse ku kiganiro n’abanyamakuru Kyagulanyi Robert yahaye yabahaye akimara kubuzwa gukora igitaramo ku munsi w’ubwigenge bw’iki gihugu.

Iki kiganiro cyabereye iwe mu rugo maze araterura ati “Umuvugizi w’igipolisi avuga ko Museveni yangiriye inama ngo sinkwiriye kuvanga umuziki na politiki, bimurebaho iki?”

Arongera asubyamo ati “Amagambo nkaya akwiye kugutera ikimwaro, umupolisi mukuru ufite ipeti nk’iryo ufite, ntabwo wagakwiye kuba wivanga mu bitakureba nk’ibi ngibi.”

 Yakomeje agira ati “Ibi birerekana imbaraga nke igipolisi cyacu gifite, ubusanzwe akazi ka Polisi ni ugutuma amategeko ashyirwa mu bikorwa.”

Ikinyamakuru Chimpreports gikomeza cyerekana ko iyi ntumwa ya rubanda ihagarariye akarere ka Kyadondo y’uburasirazuba itahagarariye aha ahubwo yageneye Fred Enanga ubutumwa bw’umwihariko.

Ati “Bwana Fred Enanga ibibazo biri hagati yanjye na Museveni ntacyo bikurebaho, akazi uhemberwa ni ugutuma amategeko yubahirizwa, ububasha bwawe ni aha bugarukira ahandi urarengera ugakabya, iby’Abaperezida ubizamo ute? Ntabwo wakwivanga mu bibazo bya Bush na Trump.”

Depite Kyagulanyi asanga aho ibintu bigeze muri Uganda Perezida umunyagitugu nka Museveni (niko yamwise) kumukura ku butegetsi muri 2021 bidasaba ko abantu bamuguyaguya, nubwo atagaragaje izindi ngufu zakoreshwa.