Rwanda Covid-19: Ingendo zahagaritswe, abaturage basabwa kuguma mu ngo

Minisiteri y’ubuzima iravuga ko nta murwayi wa coronavirus mushya wagaragaye kuri uyu Gatandatu, abanduye iki cyorezo baracyari 17.


N’ubwo nta murwayi mushya wagaraye, ibiro bya minisitiri w’intebe byemeje ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ioro, hatangira gukurikizwa ingamba nshya mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri izo ngamba, harimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe, ndetse ko no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa na byo bibujijwe, keretse abajya gushaka no gutanga serivisi z’ingenzi, harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na ATM.

Abakozi ba Leta n’abikorera bagomba gukorera akazi kabo mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Muri izi ngamba kandi harimo ko imipaka yose ifunzwe, uretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Gusa ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda buzakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe, keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze.Mu zindi ngamba zafashwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa.

Imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora, ariko hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’abantu.
Utubari twose na two tugomba gufunga.
Resitora zo zirakomeza gukora zitanga serivisi zo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).
Muri rusange, Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahabwa.