Perezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yakoze impinduka mu buyobozi bwa zimwe mu nzego za gisirikare, aho nka Gen Maj Innocent Kabandana wari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.

Impinduka nk’izi zikorwa kenshi mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, ariko kuko ziba zireba imirimo y’imbere muri uru rwego, usanga zidakunze gutangazwa.

Muri izi mpinduka zakozwe kandi Brig Gen Ephrem Rurangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Umuyobozi wungirije wa ‘Task Force Division’ ushinzwe ubutegetsi, igenamigambi n’ibikoresho.

Col Dr Etienne Uwimana we yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ni mu gihe Col Emmanuel Kanobayire yagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro naho Maj Jean Claude Kalisa agirwa Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubutegetsi n’ibikoresho muri Diviziyo ya kane.

Impinduka mu buyobozi bwa RDF zikorwa kenshi, aho mu mirimo imwe iheruka yakozwemo impinduka muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo Colonel Faustin Tinka yagirwaga Umuyobozi wungirije wa Diviziyo irwanisha Imodoka za Gisirikare; Colonel Joseph Karegire agirwa Umuyobozi wa Brigade ya 411 naho Lt Col Geoffrey Gasana yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere.

Impinduka zikomeye zakozwe mu buyobozi bukuru bwa RDF zabaye mu 2019, ubwo Gen Jean Bosco Kazura yagirwaga Umugaba Mukuru w’Ingabo naho Gen Fred Ibingira akongera kugirwa Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.