Impuguke mu bukungu zisanga mu gihe u Rwanda ruzaba rufunguye ibikorwa byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere mu kwezi gutaha, rukwiye no gushyira ingufu mu gukangurira abaturage barwo kutajya mu bihugu bikomeje kuzahazwa na Coronavirus.
Muri Werurwe uyu mwaka nibwo ingendo zo mu kirere zijya cyangwa ziva mu Rwanda zahagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus; ibi byabaye nyum y’uko imbere mu gihugu habonetse umurwayi wa Covid19.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzisubukura mu gihe n’ubundi Coronavirus igihari ndetse umubare w’abayandura ku Isi ugenda uzamuka aho abarenga Miliyoni 15 banduye iki cyorezo muri bo abarenga ibihumbi 600 kimaze kubahitana.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: