Leta yagiriwe inama mbere yo gufungura ingendo zo mu kirere nyuma y’amezi ane

Impuguke mu bukungu zisanga mu gihe u Rwanda ruzaba rufunguye ibikorwa byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere mu kwezi gutaha,  rukwiye no gushyira ingufu mu  gukangurira abaturage barwo kutajya mu bihugu bikomeje kuzahazwa  na Coronavirus.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo ingendo zo mu kirere zijya cyangwa ziva mu Rwanda zahagaritswe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus; ibi byabaye nyum y’uko imbere mu gihugu habonetse umurwayi wa Covid19.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzisubukura  mu gihe n’ubundi Coronavirus igihari ndetse umubare w’abayandura ku Isi ugenda uzamuka  aho abarenga Miliyoni 15 banduye iki cyorezo muri bo abarenga ibihumbi 600 kimaze kubahitana.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: