Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi:Abo mu ishyaka CNL babujijwe kuva mu ntara baherereyemo - FLASH RADIO&TV

Burundi:Abo mu ishyaka CNL babujijwe kuva mu ntara baherereyemo

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Burundi bo mu ishyaka CNL bavuze ko babujijwe kuva mu ntara barimo ngo babe bagira ahandi batarabukira mu gihugu.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyandika ko abarwanashyaka ba CNL mu ntara ya Kurundo mu majyaruguru y’igihugu muri komini za Busoni na Bugabira batemerewe kugira ahandi bajya badahawe ibyangombwa n’abategetsi mu nzego z’ibanze

Iki kinyamakuru cyanditse ko abategetsi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Kirundo bavuga ko impamvu abayoboke ba CNL babuzwa kugenda ari ukwanga ko basanga imitwe y’inyeshyamba.

Aba baturage babwiye SOS Media Burundi ko n’ibi byangombwa basabwa kwaka batabihabwa ndetse y’aba abacuruzi cyangwa se abarwayi batari bugufi y’ishyaka CNDD-FDD riri k’ubutegetsi ntibemererwa kuhava.

Umutegetsi w’intara ya Kirundo ntiyashatse kuvuga kuri aya makuru yatanzwe n’aba baturage.