Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Abanyururu 10 bamaze kwicwa n’inzara kuva uyu mwaka watangira - FLASH RADIO&TV

RDC: Abanyururu 10 bamaze kwicwa n’inzara kuva uyu mwaka watangira

Abanyururu babarirwa mu 10 bamaze gupfa muri gereza ya Rutshuru kuva uyu mwaka watangira, kandi ngo impamvu ni ifatwa nabi ry’abafungiye muri iyi gereza.

Radio Okapi ivuga ko hari umwe mu miryango itari iya leta wavuze ko aba banyururu babayeho nabi kandi ko urwaye atabasha kuvurwa nk’uko bikwiriye.

Patrick Manuvo wo muri sosiyete sivile Manuvo yavuze ko iyi gereza nkuru ya Rutshuru imeze nk’ibambiro ry’abantu kuruta uko haba ahantu hagorora uhafungiye.

Icyo uyu yashingiyeho ni uko usanga no kubona ibiryo bisanzwe ari ingorabahzi.

Uyu muryango utari uwa leta uvuga ko ikinababaje ari uko ubutaka aba banyururu bapfaga guhingaho ibibatunga bwagurishijwe umushoramari, kandi ko iki kibazo cyagejejwe mu nzego nkuru zikavunira ibiti mu matwi.