Nyagatare: Ibirarane Kaminuza y’u Rwanda ibereyemo umwarimu, byatumye afatira amanota y’Abanyeshuri

Hari abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko batarabona amanota y’amasomo abiri, nyuma y’uko afatiriwe n’umwarimu kuko atishyuwe ibirarane.

Uyu mwarimu avuga ko atazigera abaha amanota mu gihe atarishyurwa ibirarane by’amafaranga asaga Miliyoni 16, yakoreye mu myaka 4.

Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Nyagatare iravuga ko aribwo bwa mbere ihuye n’iki kibazo ariko iri guteguye inama n’abanyeshuri mu rwego rwo kugishakira umuti.

KANDA MURI VIDEO UKURIKIRE INKURU IRAMBUYE