Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Imiryango itegamiye kuri leta iramagana kubonerezwa urubyaro ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe. - FLASH RADIO&TV

Imiryango itegamiye kuri leta iramagana kubonerezwa urubyaro ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Imiryango itegamiye kuri leta iratanga impuruza ku bakobwa n’abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro ku buzima bwabo batabigizemo uruhare

Bimwe mubyo iyi miryango ivuga harimo kubabonereza urubyaro batabizi,nyamara ingaruka zo gufatwa ku ngufu atarukubyara gusa harimo no kwandura indwara zandurira mu binonano mpuzabitsina.

iyi miryango ivuga ko n’amategeko abarengera arimo icyuho bagasaba ko ayangombwa yavugururwa

hari abafite ubumuga bavuga ko bitagakwiye kuko hari ibyo basabwaho ibitekerezo kandi bitabangamiye uburenganzira bwabo.

Hirya no hino ku mihanda haba hari abagore cg abakobwa bafite abana abandi batwite nyamara bafite ibibazo byo mu mutwe.

Kuba badafite intege zo guhakana no kuvuga oya ku bagabo niho bamwe usanga baratewe inda abandi bagaterwa indwara.

Ni ikibazo ariko imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko kitagakemuwe na bamwe basigaye babafatira imyanzuro yo kubabonereza urubyaro nyamara hari ibyo bakaganirijweho bakifatira umwanzuro bo ubwabo.

Mushimiyimana Gaudence umuyobozi w’umuryango w’abagore nabakobwa bafite ubumuga UNAB ati “abagore n’abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe bahura n’ibibazo byinshi birimo no kubonerezwa urubyaro bitewe n’imyumvire abantu bafite ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo ashoboye akwiye gufatirwa imyanzuro ibyo bigasjyihikirwa cyane n’imiterere y’amategeko dufite aho usanga hari avuga ko ufite ubumuga yafatirwa imyanzuro n’umwishimngizi umuhagararira mu bintu byose hatitawe uburemera bw’uburwayi bwo mu mutwe afite.”

Umuhoza Sandrine ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko abona abafite ubumuga bahezwa mu kugena ibibakorerwa arinaho hava guhonyora uburenganzira bwa muntu.

yagize ati”abakobwa bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro bitewe nuko abantu baba babona uburwayi bwe nyamara hari igihe abarwaye cyane ari ko hari nigihe abafite agahenge muri ako gahenge akaba yabwirwa bimwe mu byo bashaka kubwirwa birimo nibyo bamufatira atabigizemo uruhare,rero ntibikwiye.”

Abanyamatgeko bavuga ko icyuho kinini ugisanga mu mategeko yagiye ashyirwaho avuga ko arengera abafite ubumuga ,nyamara bakirengagiza ko nabo bakwiye kuyagiramo uruhare.

bavuga ko icyakorwa ari ukwigisha umuryango nyarwanda kubaha ufite ubumuga no kumuha uburenganzira akwiriye,kandi ugaragaweho kumuhohotera akabihanirwa yihanukiriye.