Kayonza:Urubyiruko rw’abakorerabushake rwavuganye n’itangazamakuru rwarirukanwe

Mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange hari abakorerabushake bahagaritswe kubera gutanga amakuru bavuga ko  batagihabwa amafaranga abafasha bari baramenyerejwe,umuyobozi w’akarere avuga ko umunyamakuru uvuga ko abantu batari abakozi birukanwe nta bunyamwuga afite

Hari abakorerabushake  abazwi nka youth volunteers mu murenge wa Mukarange mukarere ka Kayonza bahagaritswe ibyumweru bibiri ku myanya yabo bazira kuvugana n’itangazamakuru .

Mu cyumweru gishize nyuma yaho itangazamakuru rya Flash rikoze inkuru ivuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rwishwe n’inzara kuko batagihabwa amafaranga yitwaga ay’agasabune ,nyuma yo gutanga ayo makuru ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwahise bukoresha  inama y’igitaraganya ngo hamenyekane uwahamagaye umunyamakuru muri uru rubyiruko amaze kumenyeka bategetse ko bahamagaraga uwo munyamakuru bavuge bivuguruza babyanze bahita birukanwa igitaraganya.

Baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga uko byagenze

Umwe yagize ati’’Twaje mu kazi bigeze saa tanu ,abayobozi baraza ku murenge baravuga ngo iryo tangazamakuru ribanze rize muvuguruze ibyo mwavuze.’’

Mugenzi we ati’’Twebwe batubajije uwamuhamagaye uramuvuga turisobanura,baratubwira ngo duhamagare itangazamakuru ko ibyo twavuze tubavuguruzeatari byo.’’

Uru rubyiruko rwasabye kwivuguruza kubyo rwabwiye umunyamakuru wa Flash banze barabirukana

Undi yunzemo ati’’Byarangiye batwatse amajire,kuko iyo umuntu akubwiye ngo umutima w’imbabazi nuza nibwo azaguhamagara aba akwirukanye.’’

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Nyemazi John Bosco aravuga ko batirukanwe kuko n’ubundi ari abakorerabushake aho yagize ati’’Ndagira ngo mujye muba abanyamwuga,iyo umuntu yakubwiye ngo yirukanwe mu kazi bisobanura iki?,ubundi umukorerabushake yirukanwa mu kazi gute?

Jean Bosco NYEMAZI uyobora akarere ka Kayonza avuga ko umunyamakuru umubaza abakorerabushake birukanwe nta bunyamwuga afite

Nubwo umuyobozi w’akarere ka Kayonza ahakana ko uru rubyiruko rwirukanwe  Umuyobozi w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Mukarange Mugabo Baptitse yemeje ihagarikwa ry’uru rubyiruko .

Yagize ati’’Nkanjye nk’umuyobozi w’urwego Bakoze ikosa ryo kuvugira uru rwego atari abavugizi kandi nkanjye nk’umuvugizi mpari twabahanishije igihano cy’ibyumweru bibiri.’’

Uru rubyiruko rurazira ko mu cyumweru gishize rwavugishije Flash fm rugaragaza ko rutakirya saa sita kuko rumaze amezi 4 rutagenerwa amafaranga ibihumbi 24 yiswe agasabune rwahabwaga buri kwezi.

CLAUDE KALINDA