Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bamaze imyaka irenga 5 bategereje guhabwa umuriro w’amashanyarazi - FLASH RADIO&TV

Bamaze imyaka irenga 5 bategereje guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gatare, mu Kagari ka Mukongoro, mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bamaze imyaka irenga 5 bizezwa umuriro w’amashanyarazi none amaso yaheze mu kirere.

 Umuyobozi w’umurenge wa Gatare bwana Nsengiyumva Alphonse, yabwiye Radio Flash na TV mu ngengo y’imari y’uyu mwaka hari uduce tuzagezwaho umuriro, ndetse ko ubu nibura 60% by’abanya-Gatare bafite uburyo bwo gucana.

Ati “Hari umuyoboro muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bari gushyira hano mu kagari ka Gatare, noneho ukazafata n’igice kimwe cya Mukongoro, biri mu ngengo y’imari kandi no ndumva no gutanga ingurane byaratangiye.”

Yakomeje agira ati “Ubwo urumva  hazakorwa igice kimwe cya Mukongoro ibindi bice bizakorwe buhoro buhoro… Muri gahunda ijyanye nuko bizagera muri 2024 abaturage bari kubona uburyo bacana, dufite kompanyi zigera muri 4 zikwirakwiza amashanyarazi ashamikiye ku mirasire y’izuba. ”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 uhereye muri 2017 ni uko muri 2024 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zimurikisha amashanyarazi.