Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nzove: Abatishoboye barashimira uruganda rwa Skol rwabishyuriye ubwisungane mu kwivuza - FLASH RADIO&TV

Nzove: Abatishoboye barashimira uruganda rwa Skol rwabishyuriye ubwisungane mu kwivuza

Abaturage batishoboye barenga 500, batuye mu Kagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge, barashimira  Uruganda rwa Skol  rwabishyuriye ubwisungane muri kwivuza Mutuelle de Santé.

Buri mwaka uruganda rwa SKOL, rwishyurira abaturage abatishoboye ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de Santé, aho kuri iyi nshuro rwishyuriye abagera kuri 590.

 Aba ni bamwe mubishyuriwe bbaganiriye n’itangazamakurur ya Flash.

Umwe yagize ati “Skol yatubereye umubyeyi! Kuko ndi umubyeyi ufite umuryango w’abantu batandatu, urumva ko bitari kunyorohera kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

Mugenzi we ati “Icyo nabashimira ni uko bampaye Mutuelle de santé y’abana.”

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, avuga ko usibye gukora ubucuruzi, runashyira imbaraga mu gufasha abaturage batishoboye baruturiye.

Yagize ati “Mubyukuri twumva  ko kuba turi hano muri  aka gace, bikwiye kuzana impinduka nziza, ari nayo mpamvu twumva ko abaturage baturiye hano  hari  amafaranga  tubagomba. Ni muri urwo rwego tunabishyirra mituelle de santé.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nzove, Kabasha Ignace, agaragaza kunyurwa n’umusanzu w’uruganda rwa SKOL mu iterambere ry’abatuye, mu kagari ayoboye.

Yagize ati “Tuzi ko ubwisungane mu kwivuza abanyarwanda bamaze kubumenyera, ariko tuzi ko abantu bose batabona ubuhobozi bwo kuyishyura. Iyo tubonye umuterankunga nk’uyu biradushimisha.”

Uruganda rwa SKOL ruvuga ko ubu 60% by’abakozi barwo,  baturuka  mu gace ruherereymo nibura mubirometro bibiri.

Daniel Hakizimana