Urubyiruko rwa Gasabo rwiyemeje kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gasabo, bavuga ko baba bifuza gukora ibikorwa byo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akenshi bakabura ubufasha cyane cyane ubw’ibitekerezo.

Mu bihe bitandukanye, Abagize ihuriro ry’Abadepite n’Abasenateri rishinzwe kurwanya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, AGPF, bagirana ibiganiro n’urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu.

Radio na Televiziyo Flash twasuye ahaberaga ibi biganiro mu Karere ka Gasabo, umuyobozi Nshingwabikorwa w’aka karere Madamu, Umwari Pauline, atubwira ko ibiganiro nk’ibi bifasha urubyiruko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, kuko baba bafite amakuru y’ukuri.

Yagize ati “Niyo mpamvu tuba tugira ngo bamenye amateka y’ukuri hatazagira n’ubayobya. Nuza unabayobya bakugarure mu murongo cyangwa bakutwereke badutungire agatoki, bati uriya muntu ari kutuyobya.”

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, bavuga ko hari ibikorwa bitandukanye baba bifuza gukora byo kugaragariza abarwanya igihugu ukuri, ariko rimwe na rimwe bagakomwa mu nkokora no kubura ubushobozi n’ubujyanama.

Abo twaganiriye bavuga ko baba bashaka kubinyuza mu gukina Filime, zivuga ku mateka y’igihugu no kwibumbira mu makoperative agamije kwiteza imbere, no gushyigikira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe yagize ati “Ushobora kubikora ukoresheje uburyo bwa filime ariko ugacibwa intege n’abakwakiriye.”

Undi nawe ati “Rimwe na rimwe hari igihe usanga nta bumenyi buhagije urubyiruko ruba rufite. Twifuza ko hajya habaho abantu bahugura abo bashaka kujya mu makoperative.”

Senateri Twahirwa Andre umwe mu bagize ihuriro AGPF, ashima ubushake bw’urubyiruko mu gukora ibikorwa bigamije kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside.

Senatera Twahirwa kandi avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya inzego zo kugezaho ibibazo, byaba ngombwa bakanabishyikiriza ihuriro AGPF, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Yagize ati “Bashobora gutegura ikibazo neza bakakigeza ku nteko rusange, ariko natwe bakitugejejeho mu itsinda ryacu AGPF, hari ukuntu twabafasha. Ariko ikiza ni ukubikangukira.”

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi AGPF-Rwanda, ryatangiye ku wa 08 Gicurasi 2015, rifite intego yo gukumira Jenoside muri rusange no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu rifite abanyamuryango 96.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad