Kabuga ntiyifuza ko urubanza rwe rwakomeza kubera uburwayi-Inzobere

Umuganga w’Inzobere mu birebana n’Ubuzima bwo mu mutwe wo muri Kaminuza ya Trinity College Dublin muri Ireland uri mu bakoze raporo ku buzima bwa Kabuga Félicien, Professor Henry Kennedy, yavuze ko atifuza ko urubanza rwe rwakomeza kuko ameze nabi.

Professor Kennedy yabigarutseho ubwo yari mu rukiko aho biteganyijwe ko aba baganga bagomba gusobanura mu magambo uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gukomeza iburanisha cyangwa guhagarika urubanza.

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bigendanye no kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga cyafashwe nyuma y’uko ku wa 8 Werurwe inzobere z’abaganga zagaragaje raporo mu rukiko ivuga ko Kabuga afite ibibazo by’ubuzima bitatuma akomeza gukurikirana urubanza neza.

Professor Kennedy amaze iminsi ibiri abazwa ibibazo binyuranye byerekeye ubuzima bwa Kabuga n’icyo inzego z’ubuzima zigaragaza ku miterere y’uburwayi bwe no kuba urubanza rwakomeza.

Yatangiye guhatwa ibibazo kuwa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2023 bikaba biteganyijwe ko no ku wa Gatanu akomeza guhatwa ibibazo kuko uyu munsi urubanza rwaje kugera aho rugasubikwa ataramara kubazwa.

Ubwo yatangaga ubuhamya nk’umuganga wakoze raporo, Professor Kennedy, yagaragaje ko babonye umwanya uhagije wo kugera kuri Kabuga kandi ko ubuzima bwe koko butameze neza.

Kuri iyi nshuro ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kubaza ibibazo mu gihe umunsi wabanje wihariwe n’abacamanza bahataga ibibazo uyu muganga.

Uhagarariye ubushinjacyaha yabajije uyu muganga niba abona gukomeza urubanza byagira ingaruka kuri Kabuga, yasubije ko ubwe [Kabuga] atanifuza ko rwakomeza.

Yagize ati “Naramubajije nti urashaka ko urubanza rukomeza? Kabuga arasubiza ati: Oya, ndarwaye cyane. Sinakwifuza ko urubanza rwanjye rukomeza”.

Professor Kennedy ariko yakomeje agaragaza ko uyu mukambwe afite ibibazo by’ubuzima birimo no kugira urujijo no kudasobanukirwa neza aho aherereye ibizwi nka delirium.

Bivuze ko ibyo biza byiyongera ku kibazo cyo kwibagirwa cyagaragajwe muri raporo ndetse no kuba uyu mugabo byaragaragajwe ko ubuzima bwe bwaba ubwo ku mubiri no mu mutwe butameze neza.

Uyu muganga yavuze ko bigabanya ubushobozi bwo mu bitekerezo, ko umuntu ashobora kumva igisobanuro cy’amagambo ariko ntiyumve icyo ashatse kuvuga mu by’ukuri.

Professor Kennedy yavuze ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwunganira kandi ko ibi bibazo byombi bishobora gufatira umuntu rimwe.

Professor Kennedy yavuze ko ashingiye ku bimenyetso, aho gushingira ku marangamutima, indwara yo kwibagirwa cyane Kabuga ari yo arwaye.

Yanavuze ko kandi ubwoko bwa “vascular dementia” Kabuga arwaye budashobora gukira.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yabazwaga niba Kabuga ataba ari gukoresha amayeri y’uburwayi ashaka kwihisha ubutabera, uyu muganga yasubije ko nubwo hari igihe abantu bahimba ibintu nk’ibyo, ibisubizo bya muganga byagaragaje ko Kabuga arwaye koko.

Yavuze ko mu gihe Kabuga yabazwa mu buryo butaziguye, ni ukuvuga akabazwa ntawundi muntu uhari n’ubundi ngo ibyo yasubiza byakizerwa ku kigero gito cyane.

Umucamanza uyobora iburanisha ry’uru rubanza Bonomy yavuze ko kuba Kabuga adashobora kwitabira uru rubanza rwe mu buryo bwa nyabwo nkuko byagaragajwe na raporo z’abaganga, ari urukiko ruzabifataho icyemezo.

Umucamanza yanzuye ko urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe Professor Kennedy akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga n’ibindi bibazo inteko ishobora kugira.