Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
CHENO yifatanyije n’abatuye Ngororero kwibuka ubutwari bw’abanyeshuri b’Inyange - FLASH RADIO&TV

CHENO yifatanyije n’abatuye Ngororero kwibuka ubutwari bw’abanyeshuri b’Inyange

Urwego rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta z’ishimwe,CHENO, rwifatanjje n’abaturage b’akarere ka Ngororero n’abanyeshuri bo ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Nyange kwibuka ku nshuro ya 26 ubutwari bw’abanyeshuri b’Inyange.

Hari mu ijoro rya tariki 18 rishyira tariki 19 Werurwe 1997, ubwo abanyeshuri ba Nyange baterwaga n’abacengezi bagasabwa kwitandukanya hagendewe ku moko,basabwa ko abatutsi bajya ukwabo n’abahutu ukwabo.

Abanyeshuri barabyanze maze bamwe baricwa abandi barakomereka.

Yaba abakiriho n’abapfuye bose bagizwe intwari bakaba bari mu cyiciro cy’Imena.