Kenya: Perezida Ruto yategetse ko Pasiteri wasabyr abayoboke be kwiyicisha inzara afungwa

Perezida William Ruto, yavuze ko Pasiteri Paul Mackenzie washinze urusengero asaba abayoboke kwiyicisha inzara kugera bapfuye,akora ibikorwa by’iterabwoba akwiriye gufungwa.

Amakuru ava muri Kenya aravuga ko uyu mupasiteri utavugwaho rumwe,Paul Mackenzie, washinze urusengero ‘Good News International’ amaze igihe ashuka abasengera iwe ko uziyicisha inzara agapfa azahita ajya mu ijuru, benshi baraza inzara ikabica imirambo igashyingurwa mu ishyamba yimuriyemo urusengero.

Uru rusengero ruri mu ntara ya Kilifi mu ishyamba riri ahitwa Shakahola,yahimuriye ngo ashaka gushuka abaturage badafite ubundi buryo babaho.

Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko Perezida Ruto, yavuze ko uyu munyedini ari umuhezanguni ugendera ku idini, ko ahantu hamukwiriye ari muri gereza.

Abaturage bazi abasengerayo, bavuga ko abana abashuka bakajyayo ndetse n’abagore kandi ingo nyinshi zarasenyutse, kubera kudahuza imyumvire yo kujya kwiyicisha inzara kugera umuntu apfuye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, bari bamaze gutaburura imirambo igera kuri 47 mu mva zinyuranye hafi y’urwo rusengero, kuko abapfuye bahitaga babahamba aho ngaho ariko ngo bashobora kwiyongera ukurikije amakuru ahari.

Iki gikorwa cyafashwe nk’ubwicanyi na leta ya Kenya, kandi bugamije kurimbura abantu benshi.

Uyu mugabo Paul Mackenzie ngo yabanje gukorera ahatari aha,bigaragaye ko amashuri bari begeranye atashakaga gushuka abana, yimurira urusengero mu ishyamba rya Malindi ahabereye ibi bikorwa, leta ivuga ko ari ubwicanyi bwakorewe benshi.

Abaturage baravuga ko iri shyamba babamo nta bikorwa bihaba kandi batuye batatanye, bikorohera ushaka kubashuka kuko abenshi ari abantu batanafite amikoro ahagije.

Amakuru aravuga ko abaturage basaba leta kudashakisha imirambo gusa ikwiye gushakashaka mu mashyamba, ababa bakiri bazima bari kwiyiriza bagamije gupfa ngo bajye mu ijuru.

Abaturage muri aka gace bavuga ko Paul Mackenzie bahimba Pasiteri bamuzi nk’umuhinzi batamuzi nk’umuvugabutumwa, hakibazwa impamvu yo gusaba abantu kwiyiriza kugera bashizemo umwuka.

Perezida William Ruto, avuga ko ibyakozwe bihabanye cyane n’itegeko nshinga, kuko ritemera iterabwoba no gukoresha nabi uburenganzira.

Ubu Paul Mackenzie arafunzwe ntawe uzi ibyaha azashinjwa mu nkiko.

Perezida Ruto yasabye ubugenzacyaha mu gihugu guhagurukira uyu mugabo, ahamya ashimitse ko akora iterabwoba.

Polisi ya Kenya ivuga ko ikeka ko aba bantu batapfuye gutya kuko biyirije ubusa, bashobora kuba barishwe bagahambwa muri ibi byobo.

Mackenzie Nthenge ufunzwe, kuva kuwa gatandatu yatangiye kwigaragambya yanga kugira ikintu atamira, habe n’amazi yo kunywa, avuga ko ari kwibabaza no gusenga nk’uko polisi ibivuga.

Uyu mugabo avuga ko bazabona abarenga 1000 biyicishije inzara bashaka gusanga Yesu, ariko amakuru y’abatazwi irengero aravuga abantu 112.