Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette bafunguye ku mugaragaro icyanya cyahariwe siporo cyiswe ‘Kimironko Sports and Community Space’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.

Ni icyanya cyubatswemo ibibuga by’imikino itandukanye giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

 Ku ikubitiro Perezida Kagame akaba yafunguye ikibuga cya Basketball kigezweho cyubatswe ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation, Basketball Africa League (BAL) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.