Urukiko rwanzuye ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), rwatangaje ko Kabuga Felicien ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ibibazo by’ubuzima adafite ubushobozi bwo gukomeza kuburana.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, nyuma y’impaka zimaze iminsi ku buzima bwa Kabuga, kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, kubera uburwayi bujyanye n’izabukuru.

Amakuru avuga ko kabuga w’imyaka 90 y’amavuko   afite uburwayi bwa ‘dementia’ butera umuntu kwibagirwa.

Raporo ikubiyemo umwanzuro w’urukiko, ivuga ko abacamanza bakurikiranye ikibazo cy’ubuzima bwa Kabuga bahawe buri byumweru bibiri raporo y’uko ubuzima bwe buhagaze banzuye ko adashobora kwitabira urubanza, ngo yumve ibyo aregwa, abyibuke, agire icyo abyisobanuraho kuko ubwonko bwe bwazahaye.

Iburanisha rya Kabuga ryari ryarahagaritswe guhera muri Werurwe, 2023.

Urukiko rw’i La Haye rwatangaje ko n’ubwo bigaragara ko Kabuga adashobora gukomeza kuburana, ariko ngo hagiye kwigwa uko urubanza rwe rwakomeza binyuze mu bundi buryo ariko ntazakatirwe.

Kabuga afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politiki itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Byagaragaye kandi ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.

Afite kandi uburwayi bw’impyiko no guta ubwenge by’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko bizwi nka “trans-ischemic attack”.