“Uwanze kubwirwa ntiyanze kubona” Umugani mugufi perezida Kagame akunda

Perezida Paul Kagame yasubije bimwe mu bibazo by’amatsiko abantu bamwibazaho cyangwa bashaka kumva icyo abitekerezaho birimo ibyiza byo kugira abuzukuru ndetse n’inama ashobora kugira umutoza w’Ikipe ya Arsenal afana.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ‘Norrsken Kigali House’, Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba ry’Ikigo cyo muri Suède, Norrsken, gisanzwe gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yagize umwanya wo kuganira n’urubyiruko rukorera muri ‘Norrsken Kigali House’ rugira byinshi rumubaza ku bijyanye n’ishoramari n’urugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo ruri kurangwa cyane n’ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Ubwo iki kiganiro cyari kirangiye, Shami Elodie, wari umusangiza w’amagambo yamubajije niba ashobora kumuha amahirwe yo kumubaza bimwe mu bibazo byoroheje ariko abantu bamwibazaho, Umukuru w’Igihugu ahita amwemerera atazuyaje.

Shami Elodie: Ni uruhe rubuga nkoranyambaga ukunda?

Perezida Kagame: Twitter

Shami Elodie: Ni ikihe kintu ukunda kurenza ibindi mu bijyanye no kuzukuruza?

Perezida Kagame: Ni buri kimwe

Shami Elodie: Ni uwuhe mushinga cyangwa umurongo wa politike wagenze neza mu Rwanda mu buryo butari bwitezwe?

Perezida Kagame: Ni ukugerageza guhindura imyumvire y’Abanyarwanda uhereye ku kuva gutega amaboko ku bandi, kugera ku kwirwanaho ariko no gufatanya n’abandi, ariko guhindura imyumvire ni ingenzi

Shami Elodie: Ni iyihe nama yawe ku mutoza wa Arsenal?

Perezida Kagame: Mbere na mbere ni umutoza mwiza kandi ari gukora neza hamwe n’ikipe, ariko buri umwe uri gukora neza ikiba gikurikiye ni uko uwo muntu aba ashaka kurushaho gukora neza, buri gihe haba hari ugushaka kurushaho gukora neza mu byo uri gukora.

Inama yanjye ni komeza muri uwo murongo.

Shami Elodie: Ni uwuhe mugani w’Ikinyarwanda ukunda?

Perezida Kagame: Hari umugani uvuga ngo uwanze kubwirwa ntiyanze no kubona, Bivuze ko dukwiriye kumva cyane kandi tugahora dutekereza ingaruka z’amakosa. Bituma bizamura ubushobozi bw’abantu bwo gutekereza byagutse, gutekereza ku ngaruka zo gukora ibintu bidakwiriye kandi bakaguma mu murugo wo gukomeza gukora ibyiza bishoboka.

IGIHE