Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Bobi Wine avuga ko abura gato ngo akorane na Besigye - FLASH RADIO&TV

Uganda: Bobi Wine avuga ko abura gato ngo akorane na Besigye

Uyu mudepute uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ibiganiro bigeze kure agakorana na Dr. Kiiza Besigye undi munyepoilitique wiyayamamarije  inshuro enye kuba perezida wa Uganda agatsindwa, muri politiki.

Bobi Wine yaraye aganiriye n’abanyamakuru avuga ko bari guhamagarira andi mashyaka kubiyungaho, kuko yagiranye ibiganiro na Dr. Besigye, ndetse baza gusohora itangazo rigaragaza icyo ibyo biganiro byagezeho.

Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi ine Dr Besigye, Lord Mayor Erias Lukwango n’umudepite wa Mukono Betty Nambooze, basuye Bobi mu rugo rwe mu karere ka Wakiso, ubwo yari amaze gufungurwa asohotse muri gereza ya Luzira.

Besigye amaze iminsi agaragara nk’utumvikana na Bobi Wine, nyuma y’aho Besigye atangarije ko inzira y’amatora itakura Museveni ku butegetsi amazeho imyaka 33, amagambo Bobi Wine yagaye ko atakagombye kuvugwa n’umuntu wiyamamarije ubuperezida inshuro eneye zose.

Besigye, Bobi Wine na  Lukwago bari kuganira ku buryo bazatanga umukandida umwe mu matora yo muri 2021.

Leave a Reply